Abana b’Abanyarwanda begukanye imidari mu irushanwa Nyafurika ry’imibare
Itsinda ry’Abanyehuri b’Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ry’imibare rihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika (Pan African Mathematics Olympiad -PAMO 2026) ryaberaga i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire, basoje iri rushanwa iri ku mwanya wa 12 mu bihugu 26 byaryitabiriye.
Aba banyeshuri bitwaye neza cyane muri aya marushanwa kuko yegukanyemo imidali 3 irimo umudali umwe wa Silver ndetse n’imidali ibiri ya Bronze.
Ibi bigaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guteza imbere ubumenyi bw’isomo ry’imibare no gushishikariza urubyiruko kwitabira amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga nk’iri.
Aya marushanwa yatangiye mu 1987, aho abanyeshuri bo mu bihugu by’Afurika bitwaye neza mu isomo ry’imibare biga mu mashuri yisumbuye batarengeje imyaka makumyabiri bayitabira hagamijwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Afurika binyuze mu ikoreshwa ry’imibare.
Ni amarushanwa agamije kandi gukangurira no guteza imbere urubyiruko rwo muri Afrika kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane binyuze mu ikoreshwa ry’imibare, kwiga uko iyi mibare yakwifashishwa kuzana impinduka zikenewe no guteza imbere ubumwe bwa Afurika muri rusange.
Muri 2023, u Rwanda ku nshuro ya mbere rwakiriye aya marushanwa ku nshuro yayo ya 30, aho yitabiriwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|