Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa yatoranyije abana bafite impano y’umupira

Binyuze mu marushanwa yiswe “Kina Unirinde league” ategurwa n’irerero ry’umunyabigwi mu mupira w’amaguru Jimmy Mulisa, Irerero Umuli Foundation ryungutse abandi bana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Ni irushanwa rikomeje cyane muri ibi biruhuko aho rizazenguruka Umujyi wa Kigali hashakishwa impano z’abana bakiri bato aho ku ikubitiro abagera kuri 18 bitwaye neza, bamaze kuzamurwa muri “Umuri Foundation” ya Jimmy Mulisa.

Jimmy Mulisa washinze ndetse akaba anayobora iri rerero, avugako iri rushanwa ryo gutoranya abana bafite impano rikomeje ndetse ashimira abakomeje kumufasha kugirango inzozi ze zo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bana zigerwego.

Ati: “Kina Unirinde Grassroots League 2026 irikameje muri ibi biruhuko byose, ni umwanya mwiza w’abana bato kugirango bagaragaze impano zabo binyuze mu mupira w’amaguru, turashimira cyane MUA (Sosiyete y’ubwishingizi), Umujyi wa Kigali kubwo kudushyigikira mu kuzamura impano z’abana”

Abagera kuri 18 bitwaye neza, bamaze kuzamurwa muri “Umuri Foundation” ya Jimmy Mulisa.
Abagera kuri 18 bitwaye neza, bamaze kuzamurwa muri “Umuri Foundation” ya Jimmy Mulisa.

Kina Unirinde Grassroots League 2026, ni irushanwa ngarukamwaka rizazenguruka Umujyi wa Kigali hashakishwa impano nshya, aho kuri iyi nshuro ryatangiriye mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge.

Abana basaga 120 bo mu marerero atandukanye bakinnye hagati yabo mu byiciro birimo abatarengeje imyaka 12, 16 na 20, mu rwego rwo gushaka impano abatsinze bakaba bashyirwa muri Umuli Foundation ndetse no mu ikipe yayo nkuru ikina mu ki cyiciro cya gatatu.

Debes Football Academy yatsinze Shapesi Football Academy ibitego 2-1, mu bakobwa batarengeje imyaka 20 nanone Debes Football Academy yatsinze Tigers Football Academy ibitego 2-1 naho abahungu bayo batarengeje imyaka 16 batsinda Fight to Win ibitego 3-0.

Sugira Erneste wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi, ari mu bagabirije abana bari bitabiriye irushanwa
Sugira Erneste wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, ari mu bagabirije abana bari bitabiriye irushanwa

Nyuma y’imikino kandi, abanyabigwi mu mupira w’amaguru baganiriza abana, babagira inama zitandukanye. Kuri iyi nshuro Sugira Ernest wabaye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu yabasabye gukora cyane no kugira ikinyabupfura.

Ibi biganiro kandi binashishikariza aba bana kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda ishuri, kwirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka