Dore amakosa yatuma Urwego rw’Ubutasi ku Mari (FIC) ruca ikigo cyawe ihazabu ya Miliyoni 20 Frw
Urwego rushinzwe Ubutasi mu by’Imari (FIC) rwasohoye amabwiriza mashya agena amakosa n’ibihano ku bigo n’abashinzwe gutanga amakuru batubahiriza ibisabwa mu gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi, aho amwe mu makosa ashobora gutuma ikigo gicibwa ihazabu igera kuri miliyoni 20 Frw.
Aya mabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta No 25 Bis yo ku wa 22 Kamena 2026, asimbura ayari amaze imyaka ine akoreshwa, agamije guhuza ingamba zo kurwanya iyezandonke n’Itegeko ryo mu 2025 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Mu makosa ahanishwa ibihano bikomeye harimo kutamenyesha FIC ko umukiriya cyangwa nyiri umutungo nyakuri ari umuntu washyizwe ku rutonde rw’abaterankunga b’iterabwoba cyangwa abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.
Iyo ikigo gifite amashami mu bindi bihugu, gishobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 20 Frw.
Amabwiriza anateganya ibihano bikomeye ku bigo bitubahiriza inshingano zo kumenya neza abakiriya babyo (Know Your Customer).
Urugero, ikigo kitamenya cyangwa ngo kigenzure umwirondoro w’umukiriya na nyiri umutungo nyakuri gishobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu (5,000,000FRW) na miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda (7,000,000FRW), naho iyo gifite amashami mu mahanga iyo hazabu ikagera hagati ya miliyoni 12FRW na miliyoni 15FRW.
Ikindi gihano gikomeye kireba ibigo bitashyizeho politiki n’uburyo bukurikizwa mu gukumira iyezandonke, bitewe n’ingano y’ikigo n’aho gikorera, amande ashobora kugera kuri miliyoni 15 FRW.
Hari kandi ibihano ku bigo bidakora isesengura ry’ingorane bishobora guhura na zo, ibidategura amahugurwa y’abakozi cyangwa ibidakora ubugenzuzi bwigenga ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.
FIC yanashyizeho ibihano ku bigo bitamenyesha impinduka zabaye ku makuru byatanze igihe byiyandikishaga. Icyo gihe, buri munsi w’ubukererwe uhanishwa ihazabu ya 500.000 FRW mu gihe kitarenze iminsi 30.
Iyo iyo minsi irenze ibikorwa by’ubucuruzi bishobora guhagarikwa kugeza ku mezi atandatu, naho uwongeye gukora iryo kosa ibikorwa bye bikaba byahagarikwa mu gihe cy’amezi 24.
Amabwiriza agaragaza kandi ko ibihano bitareba gusa ibigo, ahubwo bishobora no gufatirwa abagize Inama z’Ubutegetsi, abayobozi bakuru n’abakozi b’ibigo bagize uruhare mu kutubahiriza ibisabwa n’amategeko.
Aya mabwiriza agamije gukaza ubwirinzi bw’urwego rw’imari no gutuma ibigo byose birebwa n’aya mategeko byubahiriza ibisabwa mu gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no kurinda ko urwego rw’imari rwakoreshwa mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|