Igitekerezo: Aho kwicana, bitwaye iki abashakanye batandukanye?

Muri iki gihe, nta minsi ishira tutumvise inkuru z’umuntu wishe cyangwa wakomerekeje uwo bashakanye. Amakuru nk’aya asigaye akabije kuba menshi, dore ko n’uburyo bwo kuyatangaza bwabaye bwinshi kandi ku buryo bwihuse.

Iyo utayumvise ku maradiyo, uyagwaho mu binyamakuru, cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Twitter n’izindi.

Iyo ubajije mu miryango cyangwa inzego zigira aho zihurira no gukurikirana ibyaha n’izishinzwe umuryango cyangwa izishinzwe umutekano nka Polisi, nabwo usanga imibare y’abazira amakimbirane yo mu ngo hagati y’abashakanye ari myinshi cyane.

Imanza za gatanya mu nkiko na zo ziri mu zikunze kwiganza. Bamwe aho kwizirika ku bo bashakanye kandi babanye nabi, bahitamo kumesa kamwe bagasaba gutandukana.

Nyamara ariko hari n’abatari bake bakigendera kuri wa muco wa kera ngo niko zubakwa; ngo nta mugore udakubitwa; ngo abagabo niko bamera kubana na bo ni ugukomeza umutsi n’ibindi. Ugasanga buri munsi mu rugo ni imirwano, ariko uhohoterwa agashinga iryinyo ku rindi agashinyiriza. Iyo ari umugabo uhohoterwa bwo hari ubwo abihisha agira ngo adaseba mu bandi akitwa inganzwa, akemera agahebera urwaje nyamara ugasanga mu rugo ari induru gusa gusa.

Hari n’abagitsimbarara ku mahame y’amadini ngo kuko basezeranye kubana akaramata. Ngo Imana ntiyemera gutandukana, uretse gutandukanywa n’urupfu. Nyamara urwo rupfu hari ubwo ruterwa n’umwe mu bashakanye!

Aha ni ho nahereye nibaza impamvu umwe mu bashakanye yategereza ko undi azamukuramo ijisho cyangwa se akazanageza ubwo amuvutsa ubuzima nk’uko tujya tubibona.

Ese igihe kubana neza bidashobotse, kuki mutatandukana umwe akajya ukwe n’undi ukwe aho kubana nabi? Kuki umuntu yabaho mu buzima bumubihiye kugeza aho ashobora no kububura? Imiryango se yo aho kwirirwa yunga abantu mu bigaragara ko byarenze igaruriro, ahubwo ntibabagira inama yo gutandukana? Abana bavukira bagakurira mu mwiryane w’ababyeyi babo se bo bakurana ubuhe burere? Aho kurererwa mu rugo nk’urwo ntibyaruta batandukanye hanyuma urukiko rukagena uko bazajya barera abana babo?

Ngibyo ibyo maze iminsi nibaza. Nawe niba ubyumva nkanjye cyangwa ubyumva ukundi, dusangize uko ubibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nange rero, nahuye n,ikibazo nk,icyo. nashyingiwe umugore, ariko nyuma yaho tubana nabi. igihe kiragera ndanafungwa nshinjwa kumuhoza kunkeke, aho mfunguriwe ngarutse murugo, nzingo tuzabana neza ahubwo birushaho kuba bibi. mbonye nzahagwa ndamena ndahunga. ubu mba mw,icumbi. kd imitungo yose dufitanye yarayigaruriye yose. ubu ntabwo nakwibeshya ngo mpakandagire. nange ubu njyanibaza iherezo ryange rizaba irihe byaranyobeye. kd ako karengane gafite abantu benshi. uburyo aka karengane kazashira mu bantu simbizi. icyakora reta niyige uburyo yakorohereza abantu bifuza gutana. nge mbona aribwo impfu zahato nahato zagabanuka mubantu. murakoze.

Bizimana jean marie vianny yanditse ku itariki ya: 22-06-2022  →  Musubize

Ndemeranya niki gitekerezo,ariko mbona hari n’ikibazo mu mategeko areba ubutane agora abashakanye kubona ubutane kugeza ubwo bigira izindi ngaruka harimo no kwicana. Hasuzumwa uburyo inzira y’ubutane yakoroshywa mu mategeko.

Ngarambe John yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Nukuri nanyje Niko mbibona kuko Ingo nyinshi ntabwumvikane buzibamo Usanga arukwihambiranaho

Ngendahimana pascal yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ibyuvuga nukuri kuko ihohoterwa ririkuberamungo rirenze urugero.

Ngendahimana pascal yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Gusa gutandukana siwo muti,umuti nukubabarirana nukwihangana.
Gusa njye mbona ahanini mwaha abana agaciro mukabana kubera abana dufitanye, bityo buri wese akubabarira mugenziwe wamuhemukiye aho gutana.
Ese dutandukanye mwarimufite gicumbi rimwe(inzu imwe gusa) ninde wayibamo, ese undi wayivuymo yajya hehe?

Kdi kowasanga umugabo nawe ahohoterwa,gusa ugasanga abana nikundira nyina kurusha papa wabo,urumvako umugabo yajya kwawamugabo bita Ngara agahinda yajyanayo rero ndumva atamara kabiri atiyahuye.
Icyiza nuko bababarirana nukwihanganisha na

Thx

Rwubahiriza yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka