IPRC Kitabi: Basuye urwibutso rwa Murambi, basobanurirwa amateka ya Jenoside

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru ayobora ko n’ubwo muri bo hari abiga ibijyanye n’ubukerarugendo, gusura urwibutso rwa Jenoside atari ubukerarugendo, ahubwo uburyo bwo kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yabibabwiye ku gicamunsi cyo kuwa gatanu itariki 17 Kamena 2022, ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni nyuma kandi y’uko guhera kuwa gatatu tariki 15 Kamena 2022 abanyeshuri bose ndetse n’abarimu bo muri iri shuri rikuru bagiye basura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bagasobanurirwa iby’amateka ya Jenoside, bakanirebera imwe mu mibiri y’abahiciwe ihari.

Asobanurira aba banyeshuri impamvu yo kwibuka Jenoside ndetse no gusura inzibutso za Jenoside, uyu muyobozi hari aho yagize ati "Gusura urwibutso rwa Jenoside ntabwo ari ubukerarugendo, ahubwo ni ubuyo bumwe bwo kugira ngo mwebwe mwige, mwiyubake, mwubake Ubunyarwanda n’imiryango mutuyemo."

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira
Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira

Yanabibukije ko mu bihe biri imbere bazaba ababyeyi, maze abasaba kuzaharanira ko u Rwanda rumera neza, kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Yagize ati "Ejo uzitwa mama, uzitwa Papa. Nizera yuko utashimishwa no kubona umwana wawe bamukubita agafuni. Nzi neza ko utakwifuza kubona umwana wawe bamunyuzamo umupanga. Nzi neza ko utakwifuza ko mu bantu wasura mu rwibutso wasangamo umwana wawe baramusatuye umutwe mo kabiri kubera yuko ari umwana wawe."

Igikorwa cyo kwibuka nyir’izina cyabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere, byakozwe ku buryo umuyobozi wa IPRC-Kitabi yazanye buji, hanyuma acanira abamwegereye na bo bagenda bacanira abandi.

Ku banyeshuri, uru rumuri bacanye bakanaruhererekanya ngo ni urugomba kuganza icuraburindi ryabayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Joseline Uwineza wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati "Nyuma y’imyaka 28 hari byinshi twagezeho tumurikiwe n’urwo rumuri, tutifuza ko rwakongera kuzima. Ni na yo mpamvu turuhererekanya hagati yacu, kugira ngo buri wese acanire undi, twese duhore twaka, hatazagira ikidusubiza mu mateka mabi."

Aba banyeshuri banasaba bagenzi babo b’urubyiruko kutemerera ababayobya, bagahira bacanye urumuri rubaganisha aheza.

Uwitwa Fred Mugabo ati "Imbaraga dufite, ubwenge dufite, ubumenyi dufite, tubishoye mu bintu bizima, ni yo mata n’ubuki twirirwa tuvuga."

Muri IPRC Kitabi higa abanyeshuri babarirwa muri 432, bigishwa bakanitabwaho n’abarimu n’abakozi 45. Abo bose bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka