Abana barasaba ababyeyi kubabwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abana biga mu ishuri ryisumbuye rya ACEJ TVET School Karama mu karere ka Muhanga, barasaba abayeyi babo kubabwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babone uko biyubaka bakanarwanya abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside.

Abiga kuri ACEJ TVET School bavuga ko kwibuka bibubakamo icyizere cyo kutazongera gucikamo ibice
Abiga kuri ACEJ TVET School bavuga ko kwibuka bibubakamo icyizere cyo kutazongera gucikamo ibice

Abo bana bagaragaza ko kuba baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bacyumva bagenzi babo batinyuka kuyipfobya, bivuze ko hakiri amakuru atangwa n’ababyeyi banze guhinduka ngo bubakire ejo hazaza kuri ndi Umunyarwanda.

ACEJ Karama ni kimwe mu bigo by’amashuri bifata igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nka bumwe mu buryo bwo kwigisha abaharererwa amateka yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, hagamijwe kuyirinda.

Vumiriya Yvonne wiga mu mwaka wa kane ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ihuzanzira za mudasobwa, avuga ko Kwibuka bimwubakamo isura nziza y’Igihugu cy’ejo hazaza, kuko nta bwoko bugikurikizwa mu guhabwa amahirwe mu Gihugu.

Agira ati “Ubu twese turi Abanyarwanda. Ndashimira Perezida Kagame wakuyeho ubwoko twese tukaba turi Abanyarwanda, icyakora hakwiye ibiganiro bihagije ku rubyiruko bakibonera ibyabaye”.

Bacana urumuri rw'icyizere cy'uko Jenoside itazongera ukundi
Bacana urumuri rw’icyizere cy’uko Jenoside itazongera ukundi

Uwase Gisele nawe avuga ko kwibuka akuramo urukundo rwe na bagenzi be kuko yumva ko icyamubaho kibi kidakwiye kuba ku bandi, akifuza ko urubyiruko rutandukana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ababyeyi bakabwiza abana ukuri.

Agira ati ‘Natwe turi bakuru dukwiye gutahiriza umugozi umwe nk’Abanyarwanda, ababyeyi bacu badutoze ukuri n’urukundo batubwize ukuri badaciye ku ruhande, bakatugira inama zitwubaka aho kudushora mu macakubiri, uko biyubatse nibatubwire uko dukura tubyitwaramo, dore ko barimo gusaza nibaduhe ibyo natwe tuzabwira abana bacu”.

Umuyobozi w’ishuri rya ECEJ Karama, Bisangabagabo Yousuf, avuga ko buri mwaka bategura igikorwa cyo kwibuka hamwe n’abahize kuko bashegeshwe na Jenoside, aho mu nzego zose z’ishuri, umuyobozi w’ishuri, abarimu bane n’abanyeshuri basaga 50 bishwe.

Abarokokeye kuri ACEJ bazana indabo ku rwibutso rw'aho bize bibuka bagenzi babo
Abarokokeye kuri ACEJ bazana indabo ku rwibutso rw’aho bize bibuka bagenzi babo

Avuga ko Kwibuka byubaka abanyeshuri berekwa ibimenyesto bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bimenyere ukuri dore ko no mu kigo cy’ishuri hubatse urwibutso rwa Jenoside, ibyo bikaba bifasha abana kumenya ko inzira abababanjirije banyuzemo zari zikomeye.

Agira ati “Kwibuka bituma abana biyemeza kwiyubakamo urukundo, kwirinda amacakubiri, aho bakeneye ubufasha turabegera. Turabasaba kubyaza umusaruro amahirwe bafite, kuko twe twabayeho mu gihugu cyigisha urwango, kwica no gushinyagurira abandi, kwamburwa agaciro kugeza ubwo umuntu yiyanze”.

Yongeraho ati “Aba abana rero tububakamo icyizere ngo bazasigarane Igihugu, ibyabaye byarabaye, twarababaye bihagije ntabwo twifuza kuzongera kubabara ukundi. Ufite ikibazo cy’abamushuka niwe dushaka ko atwegera tukamufasha, kuko twe tubabwiza ukuri n’ubwo hari abagerageza gupfobya Jenoside”.

Abayobozi bagira umwanya wo kuganiriza abanyeshuri
Abayobozi bagira umwanya wo kuganiriza abanyeshuri

Asaba ko nk’abana biga ikoranabuhanga, bakwiye kubijyaniranya no guhitamo ibyiza bakabishungura, cyangwa bakabihakana bakoresheje n’ubundi ikoranabuhanga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba Abanyarwanda barishwe n’abandi Banyarwanda, kandi Abanyarwanda bakaba ari bo bahagarika Jenoside, bigaragaza ko ejo heza h’Igihugu ari Abanyarwanda bazahagena.

Agira ati “Umukoro dufite ni ukubaka abato, kuko abakuru baturimo twese dufite icyo tuzi kuri Jenoside, ariko abenshi mu bato bumvise Jenosde ntibayibonye, gusa ikibabaje ni ukuntu ababonye Jenoside tugiha abana bacu ibijyanye n’amarangamutima yacu”.

Yongeraho ati “Ntabwo turashobora gutera intambwe ikwiriye ngo abana bacu bahabwe ibikwiriye, kuko ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bana, igaragaza ko babikura kuri twebwe tubarera”.

Kayitare asaba abayeyi kubwiza abana babo ukuri kuko ariko kuzubaka ejo habo heza
Kayitare asaba abayeyi kubwiza abana babo ukuri kuko ariko kuzubaka ejo habo heza

Ahamya ko kugira ngo ibyo abakuru bazi kuri Jenoside bemeranya ko bitazongera kubaho koko, imbuto batanga ku bana ari yo izasobanura neza niba koko ibyo bifuzaga babibye, ari nabyo bazasarura kuko ari byo bizamera.

Avuga ko niba abana bakigaragaramo amacakubiri, ibyatuma batekereza ko hari aho batandukaniye na bagenzi babo, bigaragara ko bagitozwa gukura bazi ko batandukanye n’abandi.

Avuga ko kuba uyu munsi abana bafite imyaka 17 bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, igisubizo kiri ku babyeyi n’abarezi, agasaba ko abana bategurwa neza kuko ari bo bafite ubushobozi bwo kugorora abo bana.

Abanyeshuri bakurikira ibiganiro bibigisha amateka batigeze bamenya
Abanyeshuri bakurikira ibiganiro bibigisha amateka batigeze bamenya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka