Amajyaruguru: Bihaye imyaka itatu yo kugabanya umubare w’abarwara Malariya

Muri iki gihe bikomeje kugaragara ko indwara ya Malariya hari abo yugarije mu Ntara y’Amajyaruguru, abagize inzego z’ubuzima n’iz’ibanze, biyemeje gushyira imbaraga mu kwita, ku ngamba zivuguruye zifasha gukumira iyi ndwara, barushaho kwigisha abaturage ububi bwayo, kubakangurira kuyirinda no gukurikirana ko abayirwaye bavurwa uko bikwiye; ku buryo mu gihe kitarenga imyaka itatu iri imbere, ibipimo iyi ndwara iriho ubu, bigomba kuzaba byagabanutse ku rugero rufatika.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, akangurira abaturage kujya bagana serivisi z'ubuvuzi hakiri kare no gushyira imbaraga mu gukumira malariya
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, akangurira abaturage kujya bagana serivisi z’ubuvuzi hakiri kare no gushyira imbaraga mu gukumira malariya

Ibi babyiyemeje mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga ugiye kumara imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru, ugamije guhashya no kugabanya indwara ya Malariya.

Iyi gahunda ihatangijwe mu gihe hari abaturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko baturiye ibice bifite ibyago byinshi byo kororokeramo imibu itera malariya, nko hafi y’imigezi, ibishanga n’ahandi; bavuga ko indwara ya Malariya ibahangayikishije kandi ko bakeneye inyunganizi y’umwihariko mu kuyirinda.

Maniragaba Ildephonse wo mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Mburabuturo, aturiye umugezi wa Mukungwa unyura muri ako gace. Yagize ati: “Hano duturiye umugezi wa Mukungwa, n’ubwo imibu ihaba atari myinshi, ariko sinabura kuvuga ko ihari. Tugerageza gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyikumira dukinga amadirishya n’inzugi by’inzu hakiri kare, tugatema ibihuru, kuko tuzi neza ko iyo irumye umuntu, imutera malariya, bikamukururira ibyago byinshi byo kuzahazwa cyangwa guhitanwa na yo”.

Akomeza agira ati: “Icyakora tubona Leta yatwunganira, by’umwihariko twe nk’abaturiye imigezi n’ibishanga, ikongera kuduha inzitiramibu, kuko izo duheruka guhabwa zashaje. Ibyo tubona biri mu bizadufasha guhangana n’indwara ya malariya hano muri aka gace kandi twemye”.

Uwimana Noella wo mu Murenge wa Nkotsi yagize ati: “Iyo twinjiye mu bihe by’izuba, na malariya ikaza umurego. Twe nk’abaturage, dukora iyo bwabaga, tukagerageza kubungabunga isuku, dutema ibihuru, ariko hari ubwo biba ay’ubusa, bamwe bakayirwara, bamwe bakayivuza bataha abandi bagacumbikirwa mu bitaro. Ntekereza ko Leta yareba uko itwegereza imiti ikumira imibu, yaba ishobora guterwa mu bishanga, mu bigunda cyangwa natwe ubwacu iyo twakwisiga ku mubiri, byaba na byiza kurushaho ikongera kuduha inzitiramibu, zisimbura izacitse dufite ubu. Bizatuma turushaho gukumira iyo ndwara ikunze kutuzahaza turi benshi”.

Uyu mushinga ugamije guhashya no kugabanya indwara ya Malariya, uzibanda cyane cyane ku byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara. By’umwihariko abakora amasaha ya nijoro, harimo inzego zishinzwe umutekano, abakora mu buvuzi, urwego rw’amahoteli na za resitora, abatwara abagenzi n’ibindi.

Nyuma yo kugaragarizwa uko ibipimo by'indwara ya Malariya bihagaze inzego zinyuranye ziyemeje gufatanya mu kuyirwanya
Nyuma yo kugaragarizwa uko ibipimo by’indwara ya Malariya bihagaze inzego zinyuranye ziyemeje gufatanya mu kuyirwanya

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi w’Ikigo RBC, mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara ya Malariya n’ubwirinzi bw’iyi ndwara; avuga ko ikigambiriwe muri uyu mushinga ari ukumvikanisha no kumenyekanisha ko uretse kuba inzitiramubu yifashishwa nk’uburyo bwo gukumira ibyago byo kurwara malariya, hari n’ubundi buryo bw’inyongera abantu bashyiramo imbaraga bakayirwanya.

Yagize ati: “Ntanze nk’urugero rw’amahoteli yo mu bice bikunze kurangwamo malariya nyinshi. Usibye kuba ayo mahoteli yaba afite inzitiramibu abakiriya bayagana baryamamo akabarinda imibu; ni na byiza yakabaye anagira ya miti abantu bisiga igira uruhare mu gukumira imibu itera malariya, cyangwa umukiriya ubwe, akaba yayitwaza muri ya masaha ya nijoro wenda atembereye cyangwa asohokeyeyo, akawisiga, kugira ngo bimufashe muri bwa bwirinzi”.

“Abandi twatangaho ingero barimo nk’ibyiciro by’inzego zishinzwe umutekano. Na bo ni ngombwa ko abakaresha babo bagena uburyo bw’ubwirinzi bw’inyongera ku busanzweho, kuko aho baba bakorera mu masaha ya nijoro, byanze bikunze, batabura aho bahurira n’imibu itera malariya”.

Imibare igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru, ari yo ifite ibipimo biri hasi by’abaturage barwara malariya, kuko ari 25/1000. Muri iyi Ntara, Akarere ka Gicumbi ni ko gafite umubare munini w’abarwayi, mu gihe mu Karere ka Musanze ho, Imirenge ya Muko na Nkotsi iri mu yibasiwe kurusha indi yo muri ako Karere.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yibutsa abaturage, ko hagikenewe uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa ingamba zituma bakumira indwara ya Malariya; kandi kubigiramo uruhare, bikaba bisaba ko bayisobanukirwa, bakamenya ububi bwayo, kandi bakirinda kuyivuza magendu.

Yagize ati: “Ntibikwiye ko umuntu yitiranya malariya n’izindi ndwara, nyamara Leta yaratwegereje abashinzwe kuyisuzuma no kuyivura, uhereye ku bajyanama b’ubuzima bari ku rwego rw’Umudugudu, ndetse n’amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima n’ibitaro. Umuntu wese wiyumviseho ibimenyetso, akeka ko ari iby’indwara ya malariya, mushishikariza kujya yihutira kugana izo nzego z’ubuzima, kugira ngo zimusuzume zinamukurikirane mu gihe ziyimusanzemo. Ariko ikiruta ibi byose, akaba ari ugushyira imbaraga mu kubahiriza ingamba zose zituma turushaho kuyirinda”.

Mu gihe cy'imyaka itatu umushinga wo gukumira no kurwanya malariya uzamara ushyirwa mu bikorwa uzibanda ku kugaragaza inyungu iri mu gufata ingamba zihamye no kongera imbaraga mu bwirinzi bw'iyi ndwara
Mu gihe cy’imyaka itatu umushinga wo gukumira no kurwanya malariya uzamara ushyirwa mu bikorwa uzibanda ku kugaragaza inyungu iri mu gufata ingamba zihamye no kongera imbaraga mu bwirinzi bw’iyi ndwara

Mu gihugu hose, uturere twibasiwe cyane n’indwara ya malariya, tubarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba n’Intara y’Amajyepfo. Gusa imbaraga Leta ikomeje gushyira mu kwirinda iyi ndwara ya malariya, zatumye ibipimo bigabanuka, aho byavuye ku bantu 409/1000 mu mwaka wa 2017, bangana na miliyoni enye n’igice zisaga, bagera ku bantu 86/1000 mu mwaka wa 2021, bangana na miliyoni isaga imwe.

Ibi ariko ngo ntibikwiye gutuma abantu birara, kuko n’ubundi ingaruka z’iyi ndwara zidasiba na rimwe kwigaragaza.

Ikigo RBC gihamagarira abaturage gushyira imbaraga mu kujya bagana abajyanama b’ubuzima hakiri kare, kuko iyo bategereje kurembera mu ngo, bigera ubwo ihinduka malariya y’igikatu, bityo no kuyivura bikagorana, rimwe na rimwe bikabaviramo n’urupfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka