Nyagatare: Ubuyobozi bushishikajwe no kongera amasoko y’inka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uko umubare w’Inka uzajya wiyongera, ari nako hazajya hongerwa umubare w’Ibikomera (Amasoko y’inka), ibishaje nabyo bikavugururwa hagamijwe kugabanya ingendo z’inka n’aborozi.

Uko inka ziyongera ni ko bongera n'amasoko yazo
Uko inka ziyongera ni ko bongera n’amasoko yazo

Umwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, Akarere ka Nyagatare kashoye Miliyoni 78 mu kubaka igikomera cya Kirebe Umurenge wa Rwimiyaga, ndetse no kuvugurura icya Mbare mu Murenge wa Karangazi.

Ubusanzwe igikomera cy’Umurenge wa Rwimiyaga cyaberaga mu Kagari ka Rwimiyaga hakaba hari kure ugereranyije n’ahakorerwa ubworozi, ari na yo mpamvu ku busabe bw’aborozi, igikomera gishya cyubatswe mu Kagari ka Kirebe.

Aborozi bavuga ko kubaka igikomera mu Kirebe byagabanyije ingendo z’amatungo, kuko kuyageza Rwimiyaga yahageraga yananiwe cyane kandi bikagira ingaruka ku giciro.

Muhungu Geoffrey ukora akazi ko kurongora amatungo ajya mu gikomera, avuga ko gukura inka i Karushuga uyijyana i Rwimiyaga byasabaga kuzinduka mu gitondo cya kare, rikagera mu isoko ryananiwe cyane.

Ati “Hari igihe twabyukaga saa kumi n’igice z’ijoro kugira ngo tugere i Rwimiyaga hakiri kare, ariko nabwo inka zabaga zananiwe cyane kuko ni kure, nk’ibirometero hafi 40 bitewe n’aho uvuye, urumva ko inka yarananirwaga cyane bikagira n’ingaruka ku giciro cyayo.”

Umworozi witwa Butera Augustin, avuga ko kuba isoko ryari kure y’ahakorerwa ubworozi, byabasabaga amafaranga menshi yo kugeza itungo ku isoko kandi rikahagera igiciro cyagabanutse.

Ashima Leta kuba yumva ibyifuzo byabo, bigaragaza ko iha agaciro umworozi kandi nabo batazayitenguha muri gahunda zayo zijyanye no kongera umusaruro w’ubworozi.

Agira ati “Turashima ko bumvise ubusabe bwacu kandi nabo barabibonaga ko Rwimiyaga ari ibutamoso. Ikitureba ni ugufata neza iri soko kandi tukongera inka zaba izitanga inyama ndetse n’izitanga umukamo kugira ngo duhaze isoko.”

Igikomera cya Mbare cyari cyarangiritse ku buryo byagoranaga kwakira inka kuko zageragamo zigasohoka kubera ko ibyuma byari byaracitse.

Bamwe mu baturage baturiye iki gikomera, bavuga ko inka zavagamo zakabatezaga umutekano mucye.

Umwe ati “Urumva inka zageragamo zikongera zigasohoka ugasanga ba nyirazo baraziruka inyuma banyura mu mirima yacu ndetse no mu ngo kubera ko ibyuma byari byaracitse, ariko ubu nta kibazo kuko inka yagezemo ntiyabona uko isohokamo keretse iyaguzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, aherutse gutangariza RBA ko uko umubare w’inka uzagenda wiyongera ari nako hazajya hongerwa ibikomera, hagamijwe kugabanya ingendo zazo ndetse n’iz’aborozi.

Agira ati “Turifuza ko abaturage bacu batagomba gukora urugendo rurerure, ni yo mpamvu twifuza ko ibikomera byegera abaturage bacu, ari uzanye amatungo ye akabasha kubonera cya gikomera hafi. Umworozi ntakore urugendo rurerure ndetse na ya matungo adakoze urugendo rurerure n’ushaka kuyagura akayabonera hafi.”

Gusana igikomera cya Mbare byatwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 36, mu gihe kubaka icya Kirebe byatwaye asaga Miliyoni 40.

Ibi bikomera bibiri bije bisanga ibindi bitanu byari bisanzwe. Akarere ka Nyagatare kabarirwamo inka zirenga ibihumbi 100, umubare ugenda wiyongera buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka