Umunyarwenya Trevor Noah yanenze abanga Afurika, akomoza no ku bimukira bagombaga kuzanwa mu Rwanda

Nyiri ikiganiro The Daily Show, akaba n’umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Trevor Noah, yavuze ko abantu badakwiye guhora bareba Afurika mu bintu bike bumvise cyangwa babonye kandi bibi, ahubwo ko bakwiye kumenya ko hari n’ibyiza bihari kuri uyu mugabane.

Trevor Noah
Trevor Noah

Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cye kizwi nka The Daily Show ubwo yakomozaga ku bimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda bigahagarikwa by’agateganyo.

Yahwituye abibwira ko bazi u Rwanda bagendeye kuri filime Hotel Rwanda yakinwe kuri Rusesabagina, ko bibeshya kuko hari n’izindi nyubako kandi nziza. Ati: “Abanyaburayi bamwe bazi ko Hoteli iba mu Rwanda ari imwe ari yo The Hotel Rwanda, baribeshya kuko hari na Radisson Blue”.

Ubwo yavugaga ku masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, yavuze ko u Rwanda rwari rukoze ikintu cyiza ariko ikibabaje ari ukuntu rwatewe amabuye n’abantu bamwe na bamwe. Ati: “Aha u Rwanda rwari ruri kugerageza gukora ikintu cyiza, none ubungubu igihari ni ukumva buri wese aruvuga nabi. Ibaze uri kugerageza guha umuntu impyiko ariko wa muntu akagusubiza ngo urakoze ngiye kubanza kureba niba iyo mpyiko igezweho”.

Uyu musore usanzwe ari umunyarwenya yageze aho asa nk’aho iby’urwenya abivuyemo, yihanangiriza abantu bafata Afurika nk’umugabane w’umwanda udakwiriye kubamo abantu. Ati: “Iyo bigeze ku burenganzira bwa muntu ibihugu byinshi by’ i Burayi usanga bivuga ngo oya ntimwakohereza abantu muri Afurika kuko ni ibiremwa muntu. Ese twe tuyituyemo turi iki? Nti turi ibiremwa muntu?”

Hotel des Mille Collines abantu benshi bakunze kwibeshya ko ariyo yonyine ihari, yakinwemo filime aho Rusesabagina Paul agaragara arokora abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akabacumbikira ku buntu muri yo kandi mu by’ukuri yarabishyuzaga amafaranga yo kubamo.

Yongeyeho ko muri Afurika hari imijyi myinshi myiza ndetse yongeraho ko u Rwanda rudafite Hotel des Mille Collines gusa ahubwo ko hari na Radisson Blue.

U Rwanda rukomeje gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuri ubu usanga hari inyubako nyinshi zizamurwa zirimo nk’izaje ku rutonde rwa RDB rugaragaza Hoteli zihenze mu Rwanda.

Muri izo Hoteli twavugamo nka Lake Kivu Serena Hotel, Hotel Golden Tulip la Palisse, Ubumwe Grande Hotel, Lemigo Hotel, Sabyinyo Silverback Hotel, Kigali Marriott Hotel, Serena Hotel Kigali, Radisson Blue Hotel, One and Only Nyungwe House n’izindi.

Reba uko Trevor Noah yabisobanuye muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka