Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano w’Akarere

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yageze muri Kenya yakirwa na mugenzi we Uhuru Kenyatta, aho yitabiriye Inama yiga ku bibazo by’umutekano iri kubera i Nairobi muri Kenya.

Perezida Kenyatta asuhuzanya na Perezida Kagame
Perezida Kenyatta asuhuzanya na Perezida Kagame

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari na we muyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ikaba yahurije hamwe abakuru b’ibihugu byo muri EAC. Ni inama igomba gufatirwamo imyanzuro ya gahunda yo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byabitangaje.

Uretse Perezida Kagame, mu bandi bitabiriye iyi nama barimo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni mu gihe, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahagarariwe na Ambasaderi w’Igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.

Iyi nama iteranye mu gihe, Perezida Kenyatta ubwo yagarukaga ku bibazo byumutekano muke aherutse gutangaza ko ingabo z’umutwe w’aka karere zigomba koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo zikarwanya imitwe y’iterabwoba ihabarizwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 17Kamena 2022, yemeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga ingabo mu mutwe uhuriweho n’akarere, ugomba koherezwa kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Igihugu cya RDC giherutse gutangaza ko mu ngabo zihuriweho za EAC zizoherezwa muri iki gihugu hazaba harimo n’iz’u Rwanda kuko ngo arirwo zingiro ry’ikibazo. Aho rushinjea gutera inkunga umutwe wa M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muhungu wa JOMO Kenyatta nta nama yaduha kuko niwe byaramunaniye kuburyo agendera kwizina ryase gusa (According to my Kenyan friends informations). So stand on your word HE PK.

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka