Papa aregwa ibintu atigeze akora, natwe twagizweho ingaruka na Jenoside – Umuhungu wa Bucyibaruta

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rukomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wayoboraga Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urubanza rumaze iminsi rwibanda ku buhamya butandukanye, burimo ubw’abamushinjaga gutanga amabwiriza amwe n’amwe yagenderwagaho muri Jenoside nk’uwari umuyobozi, gusa hakaba n’abandi bumvikana basa n’abagaragaza ko mu gihe cya Jenoside atari abogamiye ku bicanyi kuko na we hari abamwitaga icyitso ndetse akavugwagaho guhisha Abatutsi.

Ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, uru rubanza rwari rugeze mu cyumweru cyarwo cya karindwi. Abatangabuhamya bumviswe kuri uwo munsi basaga n’abashinjura Bucyibaruta. Muri bo harimo umuhungu we witwa Fidèle Uwizeye ufite imyaka 48 y’amavuko.

Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta mu rukiko i Paris
Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta mu rukiko i Paris

Yavuze ko bavukanaga ari abana umunani, abahungu barindwi n’umukobwa umwe. Ubwo Inkotanyi zari zikomeje urugamba rwo kubohora Igihugu, bavuye ku Gikongoro bahungira muri Zaire, abahungu babiri bicirwa mu ntambara yo muri Zaire, nk’uko yabivuze.

Ati “Muri Zaire inkambi twarimo yaratewe muri 1996 tuburana na mukuru wacu wari watwaye Abihayimana i Bukavu ntabwo twigeze tumenya ibye n’aho yaguye ariko dukeka ko ari Tingitingi. Twese uko twavukanaga nta muntu wigeze aba umusirikare. Mushiki wacu icyo gihe cya Jenoside yabaga i Liège n’umugabo we wari umusirikare. Uwo mushiki wacu ntiyigeze asubira mu Rwanda. Uwo nakurikiraga mu nkambi muri Zaire ntitwari kumwe ntabwo nzi uko byamugendekeye.”

Yavuze ko kubera ko nyina ari Umututsi, abo mu muryango wo kwa nyina bishwe muri Jenoside, harimo babiri bavukanaga. Icyakora ayo makuru ngo ntibakunda kuyavuganaho cyane.

Ati “Ntitujya tubivuga ariko jyewe birambabaza cyane mpitamo kutabyumva cyane.”

Uburyo nyina yabuze bamwe mu bana be, umugabo we akaba ari mu nkiko akurikiranyweho Jenoside, ndetse nyina w’uwo muhugu wa Bucyibaruta akaba yaranapfushije abo mu muryango we bishwe muri Jenoside, ngo byateye ihungabana nyina ku buryo nta cyo aba ashaka kubivugaho, dore ko yanze no kugira icyo avuga muri uru rubanza.

Uyu muhungu wa Bucyibaruta yavuze ko mu gihe cya Jenoside nyina na bamwe muri bene wabo ndetse n’umushoferi wa Bucyibaruta witwaga Katabarwa wari Umututsi bakomeje kwihisha mu rugo kwa Bucyibaruta ku Gikongoro.

Bucyibaruta azwiho kuba yarigeze gutangaza ubutumwa bw’ihumure ko ubwicanyi bwarangiye, ko amahoro yagarutse, bityo ko Abatutsi bari bacyihishe bava aho bari bakigaragaza. Icyakora abo bari bihishe mu rugo iwe bo ngo ntibigeze bigaragaza ahubwo bakomeje kwihisha. Ibyo kuvuga ko amahoro yagarutse kandi ngo byari nk’ikinyoma kuko Abatutsi bari bakomeje kwicwa ndetse bituma na bamwe mu bari bihishe bakigaragaza na bo bibaviramo kwicwa.

Uyu Fidèle Uwizeye, umuhungu wa Bucyibaruta avuga ko muri icyo gihe cya Jenoside yabonaga abantu bo ku mpande zombi (Abahutu n’Abatutsi) baza iwabo.

Ati “Hari abazaga kurya bakagenda, abandi bakaza n’imodoka bakagenda, hacaga abantu baza kubaza uko bahunga bakagenda. Babaga ari abantu baziranye na Papa. Bari bavanze Abahutu n’Abatutsi. Iyo bavugaga uko baciye kuri bariyeri numvaga ari Abatutsi.”

Abajijwe ku giti cye icyo yavuga kuri se, Uwizeye yagize ati “Jye navuga ko abantu bose bamuzi ni umuntu utarigeze arangwaho ivangura na gato, yafataga abantu bose kimwe. Muri Jenoside abantu bose bari bahangayitse na we yari ahangayitse.”

Abajijwe uko nyina abayeho mu Bufaransa, Uwizeye yagize ati “Abayeho nabi cyane, amaze igihe afite ubumuga ibyo bikaza byiyongera ku kuba papa arimo kuregwa ibintu bikomeye bya Jenoside atigeze agiramo uruhare. Byaramuhungabanyije cyane kuko ntaho bihuriye n’ukuri. Nkanjye ndi ku Gikongoro niyumviye ubwanjye abantu bijujuta bavuga ngo Perefe ni we watumye batica abantu bose ngo babarangize. Tugeze hanze muri Congo hari n’abagiye bashaka kudutera inshuro nyinshi, ibyo rero ni byo byagiye bihungabanya mama.”

Uwo muhungu wa Bucyibaruta yakomeje ati “Icyo nongeraho ni uko natwe ubwacu twagizweho ingaruka na Jenoside. Ikimbabaza kurushaho ni ukubona Papa aregwa ibintu atigeze akora kandi yarakoze uko ashoboye ahubwo ngo arengere abantu. Mbona abantu bamufata nk’uwangaga Abatutsi kandi atari byo ahubwo yarabanye na bo igihe cyose . Birababaza cyane kumva bamushinja ubugome atigeze agira, papa ntiyigeze aba umugome hari n’abantu benshi ndetse bagiye baza iwacu bakarya bakagenda bagasubira kwihisha abandi bagiye bahacumbika nta kibazo na kimwe. Iyo papa aba yanga Abatutsi ntabwo aba yaragiye abakira. Ni umuntu wahoranye umutima mwiza.”

Icyakora bamwe mu bumvise ubuhamya bw’uyu muhungu wa Bucyibaruta, bavuze ko bigoye kuba umwana yashinja se ibyaha n’uruhare muri Jenoside, mu gihe hari abandi batangabuhamya bagiye babimushinja mu buhamya bwatanzwe mu bihe bishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Cyakora abategyye n’abakoze jenoside bahemukiye abanyarwanda ku buryo bukomeye kandi bybabaje.
Abana bakomoka kuri aba bantu barambabaza nubwo njye bamariye umuryango.
Ariko rero bana, nimwihangane. Najye ndababaye peeee. Akaje karakirwa..
Ibyiza ni ukwitandukanya n’ibikorwa bya bene mutazavaho murimbukana nabo

Pasiteri Ramsos yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ngo so araregwa ibyo atigeze akora? Va muri ayo sha! Muhame hamwe mutegereze icyo ubutabera buzageraho. Hanyuma se abamushinja baramushinja ibyo barose?

Dynamo yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Abatutsikazi bari barashatse Abahutu bari barumvukanye n’abagabo babo ko bazabafasha guhakana Jenoside bafatanyije n’abana babo nibyo mwene Bucyibaruta arimo.

Kamau yanditse ku itariki ya: 22-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka