Ku wa Kabiri tariki 28/06 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, umukino uzahuza ikipe ya APR FC ndetse na AS Kigali, aho APR FC muri ½ yasezereye Rayon Sports, mu gihe AS Kigali yasezereye Police FC.
Ikipe ya AS Kigali ifite iki gikombe giheruka cya 2019, nk’uko imaze iminsi ibigenza yagiye kwitegurira uyu mukino mu karere ka Muhanga, aho izagaruka ije gukina uyu mukino, akaba ariho izakorera imyitozo yose itegura uyu mukino.




APR FC nayo nk’ibisanzwe umwiherero wayo uri kubera i Shyorongi ari naho iri gukorera imyitozo, aho imyitozo yo ku munsi w’ejo yari iyobowe n’umutoza wungirije ari we Neffati Jameleddine.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiyemukomerezaho