U Bubiligi: Iryinyo rya Patrice Lumumba ryashyikirijwe umuryango we

Tariki 17 Mutarama1961, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo, nyakwigendera Patrice Emery Lumumba, yiciwe mu Ntara ya Katanga ari hamwe na bagenzi be Joseph Okito na Maurice Mpolo bafatanyije urugamba rwo guharanira ubwigenge.

Nyuma y’igihe kinini bambuwe ubuzima, iryinyo (umubiri) rya Lumumba ryonyine ni ryo ryaje kuboneka mu Bubiligi, ari naryo bashyikirije umuryango wa nyakwigendera nk’ikimenyetso cy’umubiri we waburiwe irengero. Umuhango wabereye mu ngoro ya Edgemont i Buruseli, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.

Umwe mu bahungu ba Lumumba, Roland Lumumba waganiriye na France 24, mu ijwi ryumvikanagamo ikiniga yagize ati “Kuri twebwe iki ni igikorwa cy’ingenzi, kuko twatangiye ikiriyo mu myaka 61 ishize ariko twari tutarakirangiza. Turi Abanyafurika, turi abantu, tugomba gushyingura abacu bapfuye kugira ngo roho zabo zibashe kuruhukira mu mahoro”.

Iyi nkuru iri ku rubuga rwa Rfi, iravuga ko ari iherezo ry’urugamba rwari rumaze imyaka isaga 60, umuryango wa Lumumba usaba ko umubyeyi wabo ashyingurwa mu cyubahiro, ndetse izina rye rigasubizwa icyubahiro nk’umugabo waharaniye ubwigenge bwa Congo.

Hari hashize igihe kinini umuryango wa Lumumba n’igihugu muri rusange ,baratakaje icyizere cyo kubona byibuze icyaba cyarasigaye ku mubiri w’iyo ntwari. Ni nyuma y’uko umubiri we n’iya bagenzi be biciwe hamwe (Joseph Okito na Maurice Mpolo), yashyizwe muri aside igahinduka umuyonga.

Muri 2016, inzego zishinzwe umutekano mu Bubiligi zaje kuvumbura iryinyo rya Lumumba mu bintu by’umwe mu bapolisi b’Ababiligi witwa Gérard Soete, wari ushinzwe kuzimanganya burundu ibimenyetso bya nyakwigendera.

Rimaze gukorerwa isuzuma, baje gusanga ari iryinyo rya Lumumba, nyuma y’uko Gérard Soete mu myaka yatambutse, yagaragaye yigamba kuri televiziyo ko yavuye muri Congo akaza azanye ‘urwibutso’ rw’iryo joro ry’akaga.

Lumumba yishwe n’intagondwa z’Abanyekongo bafatanyije n’abacanshuro b’Ababiligi mu 1961, umubiri we bawushongesha muri aside, ariko umwe mu bishi be ari we Gérard Soete, yagumanye iryinyo rye nk’ikimenyetso cy’iyo ntsinzi mbisha.

Hagati aho kuri gahunda y’uruzinduko rw’Umwami Philippe w’u Bubiligi muri Congo rugeze ku munsi wa nyuma, hari na gahunda yo gusubiza Congo ibintu ndangamurage byose byasahuwe n’Ababiligi mu gihe cy’ubukoroni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka