Yavuye muri Bangladesh yoga agera mu Buhinde asanze umusore bahujwe na Facebook

Bivugwa ko urukundo ari ikintu kigira imbaraga zikomeye, ndetse ko hari abantu bakora ibintu bitangaje bagamije kwerekana urukundo, cyangwa se bagakora ibintu bihambaye mu izina ry’urukundo.

Inkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, ivuga umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko witwa Krishna Mandal ukomoka muri Bangaladeshi, wiyemeje kujya mu mugezi akoga akava mu gihugu cye agera mu Buhinde, aho yari agiye guhura n’umuhungu yamenyeye kuri Facebook kugira ngo basezerane.

Uwo mukobwa ngo yamaze isaha yoga mu mugezi wa Matla, kugeza ageze ahitwa i Kolkata, mu Buhinde, aho yagombaga guhurira n’uwo muhungu bakundana.

Urwo rugendo ngo ntirwari rworoshye, kuko ubusanzwe ku bantu bakoresha inzira y’ubutaka, ngo bahagenda amasaha umunani mu modoka.

Uretse uwo mukobwa wari wigerejeho yiyemeza kujya gusezerana n’umuntu atazi neza, yahuriye na we kuri Facebook, yongeyeho no kunyura mu bintu bikomeye cyane kugira ngo agere mu buhinde.

Yaje guhurira n’umukunzi we ahitwa i Kolkata nyuma bajya gusezerana mu rusengero rwitwa ‘Kalighat Temple’ aho mu Buhinde. Nyuma amakuru yaje gusakara ku mbuga nkoranyambaga avuga uko uwo mukobwa yambutse ajya mu Buhinde nta byangombwa, bituma na Polisi y’icyo gihugu ibimenya iza kumufata.

Ku wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, yarafashwe kubera ko atari afite urupapuro rw’inzira cyangwa se izindi nyandiko zemewe n’amategeko zimwemerera gukora ingendo muri icyo gihugu. Ubwo akaba agomba kwisobanura imbere y’amategeko.

Amakuru avuga ko Krishna ashobora guhita yoherezwa muri Bangaladeshi binyuze mu kitwa ‘Bangladesh High Commission’.

Ariko n’ubwo yahuye n’izo ngorane zo gufatwa akigera mu Buhinde, ngo ntibyamubujije guhura n’uwo musore yari agiye asanga.

Krishna Mandal yahuriye na Abhik Mandal kuri Facebook, batangira gukundana kugeza ubwo biyemeje no kurushinga.

Uwo mukobwa ngo yanyuze mu mazi y’ibiziba, anyura mu byondo, anyura no mu ishyamba, kuko atari yemerewe gukoresha inzira isanzwe yo ku butaka, kuko atari afite ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rukundo mama nirwogere!!!

Uwihanganye faustin yanditse ku itariki ya: 23-06-2022  →  Musubize

Ureke abino iwacu bashyize imbere ifaranga nkaho bazarongorwa na BNR gusa ntibitangaje kuko ubusanzwe abantu buruhu rwera bagira urukundo.

Rwoga yanditse ku itariki ya: 22-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka