Banki ya Kigali yijeje abasoje muri Agahozo Shalom gukomeza kubashyigikira

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo yabo mu Ishuri Agahozo Shalom Youth Village, kuzirikana ko iterambere ryabo bwite n’iry’igihugu riri mu biganza byabo, bityo ko bakwiye kubyaza umusaruro uburere bahawe kugira ngo ibyo bigerweho, ndetse anabizeza ko iyo Banki izakomeza kubashyigikira mu mishinga yabo.

Dr. Diane Karusisi ashyikiriza umwe mu basoje amasomo impamyabushobozi
Dr. Diane Karusisi ashyikiriza umwe mu basoje amasomo impamyabushobozi

Ibi yabitangaje mu muhango wo gushyikiriza Impamyabumenyi abanyeshuri 122, barimo n’abaturutse mu bihugu byo mu Karere basoje amasomo mu mashami atandukanye, ku ya 8 Nyakanga 2022.

Mu basoje amasomo, 60% muri bo ni abakobwa mu gihe 40% ari abahungu.

Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 10 muri iryo shuri, witabiriwe n’ubuyobozi bwaryo, ubw’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi mu nzego za Leta, aba Banki ya Kigali n’ababyeyi b’abasoje amasomo.

Dr. Diane Karusisi yasabye abasoje amasomo kuzarangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro baherewe ku ntebe y’ishuri, kuko ari byo shingiro ry’ibyo bifuza kugeraho.

Yagize ati “Zimwe mu nshingano zacu nka Banki ya Kigali, habamo gushyigikira iterambere ry’uburezi, ni nako bimeze muri iri shuri. Abasoje rero turabashishikariza kwita ku bumenyi mwahawe kuko ari bwo nkingi izatuma mubaho neza mu buzima busanzwe”.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri basoje amasomo bagifite amahirwe yo gushyigikirwa na Banki ya Kigali, ndetse ko n’abafite imishinga bayigana ikabafasha.

Abanyeshuri basoreje muri Agahozo Youth Village, bashimiye abagize uruhare mu kubafasha kwiga kugeza basoje.

Ishimwe Annick wize mu Ishami rya MCE yagije ati “Aha mpakuye ubumenyi nizera ko buzamfasha guteza imbere umuryango wanjye no kwita ku bandi babayeho mu buzima bukakaye, kuko numva ariyo ntumbero yanjye.”

Yashimangiye ko uburere baherewe muri iryo shuri buri mu byatumye bagera ku ntsinzi, anashimira abagira uruhare ngo bige kuko batumye bigarurira icyizere.

Ndisanze Serge wize Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) wanigaga Ubugeni, yavuze ko yiteguye guhesha ishema ishuri ryamureze na we akazagera igihe cyo guha amahirwe abandi bana bameze nka we, babuze ababyeyi ku buryo bagira icyo bigezaho.

Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yavuze ko ahanini bibanda ku guha ubumenyi abana bahuye n’ibibazo byo kugorwa n’ubuzima, kugira ngo babaremere ubuzima bushya.

Yagize ati “Icya mbere nababwira ni ukwikunda, kugira ikinyabupfura no gukunda Igihugu, kuko ari intego n’icyifuzo cyacu ko baba amaboko y’Igihugu bagakora mu nzego zitandukanye zacyo baharanira iterambere rirambye.”

Agahozo Shalom Youth Village ni ikigo giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, cyashinzwe n’Umunyamerikakazi Anne Heyman, waje kwitaba Imana mu mpera za 2013.

Icyo kigo cyakira buri mwaka abana bagera kuri 500, cyatangiye kwakira abanyeshuri mu 2008, abana bacyigamo bakaba barererwa mu miryango itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka