Uyu musore ukina imyanya itandukanye hagati mu kibug, ikipe ya APR FC imuguze nyuma yuko Rayon Sports inaniwe kurenza miliyoni 10 Frw yatangaga kugira ngo imwegukane ngo itange 15 Frw zifuzwaga na Musanze FC kugira ngo imurekure.

Amakuru agera kuri Kigali Today ahamya ko ikipe ya APR FC yanakurikiranye uyu musore kuva kera amasezeramo y’imyaka ibiri yari asigaranye muri Musanze FC yayaguze miliyoni 20 Frw ikamusinyisha amasezeramo y’imyaka ibiri.
Nkundimana Fabio w’imyaka 20 y’amavuko yari amaze imyaka 3 akinira ikipe ya Musanze FC nyuma yo kuyigeramo mu 2019 agasinya amasezerano y’imyaka itanu maze kuwa 20 Ugushyingo 2020 yambara bwa mbere umwambaro w’ikipe ya Musanze FC mu mukino wa gicuti.

Nkundimana Fabio hagati y’umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarak Muganga (ibumoso) na Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide (iburyo)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|