Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidéle yatangaje ko guhera uku kwezi ikipe ya Rayon Sports igiye kongera kugira ikipe y’abagore, ikipe yigeze kubaho ariko isenyuka nyuma y’igihe gito cyane.

Ibi bikubiye mu masezerano mashya Rayon Sports yasinyanye na Skol
Ibi yabitangaje mu muhango wo gusinya amasezerano mashya n’uruganda rwa Skol, rukazanagira uruhare mu mibereho y’iyi kipe kuko izagenerwa ingengo y’imari mu mafaranga azajya atangwa n’uruganda rwa Skol.

Usibye kandi iyi kipe y’abagore, Rayon Sports yatangaje ko guhera mu kwa mbere k’umwaka wa 2023, bazatangiza irerero rizajya rikorera ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove
National Football League
Ohereza igitekerezo
|