Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda bamaze imyaka itatu bategereje mudasobwa barizezwa igisubizo

Muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), hari abanyeshuri binubira kuba hashize imyaka itatu nta mudasobwa zigendanwa zitangwa, bakaba babona bazarangiza amasomo batazibonye, nyamara barasinyiye kuzazishyura hamwe na buruse, ubuyobozi by’iyo kaminuza bukabizeza igisubizo cy’icyo kibazo

Barasaba guhabwa mudasobwa basinyiye cyangwa amasezerano agahinduka
Barasaba guhabwa mudasobwa basinyiye cyangwa amasezerano agahinduka

Kuba batarahabwa izo mudasobwa ngo bituma kwiga bitabagendekera neza, n’imikoro ikabagora kuko basabwa kuyitanga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uwitwa Elias Nayituriki agira ati “Umunyeshuri wiga muri kaminuza udafite mudasobwa, kwiga biramugora. Mu mashuri yisumbuye ho mwalimu yandika ku kibaho, ariko muri kaminuza bisaba kwifashisha mudasobwa cyangwa telefone.”

N’ubwo abanyeshuri bashobora kwifashisha na telefone, ngo ntibiborohera kuzifashisha iyo bahawe umukoro usaba kwandika ibintu byinshi, bituma usanga hari n’igihe bajya gukodesha mudasobwa ku bazifite.

Deogratias Iyamuremye agira ati “Ufite nk’umukoro wo kwandika paje zirenga eshanu, ntibyagushobokera uri muri Computer lab, kuko ari amasaha abiri gusa uba ugomba kumaramo. Biragora kuba wawukora ukawutanga mu gitondo”.

Muri rusange bifuza guhabwa izi mudasobwa basinyiye, bitashoboka bagafashwa gusubiramo amasezerano bagiranye na Banki itsura Amajyambere (BRD), kugira ngo itazazibishyuza hamwe na buruse, nyamara batarigeze bazihabwa.

Uwitwa Olivier Shema uri hafi kurangiza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ati “Nk’ejobundi turaba dusoje amasomo. Bazazidusangisha se aho tuzaba turi twarasoje? Nibaduhe izo laptop, niba byanze batubwire ngo ntabwo bikunze, byibura basubiremo amasezerano, bazikuremo.”

Dr Papias Musafiri Malimba, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, avuga ko abanyeshuri ba UR babanjirije abatarabona mudasobwa basinyiye, bo bari bagiye bahabwa izo mu bwoko bwa Positivo, biza guhagarikwa kuko byavugwaga ko zitameze neza.

Kuri ubu ngo barimo gushakisha uko haboneka abandi bakorana bajya bazitanga, ku buryo buhoraho, kandi ngo ntibyoroshye kuko indwara ya Coronavirus yatumye ibikoresho by’ikoranabuhanga biba bikeya ku isoko.

Agira ati “Uyu munsi uwakwiyemeza kuzana mudasobwa ibihumbi 30 ntiyapfa kuzibona. Ubu turimo gukora inyigo yo gukorana n’abazigurisha ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo hazaboneke izihagije, ku giciro cyiza, no mu buryo burambye. Gusa sinavuga ko iyo nyigo iratanga igisubizo mu cyumweru gitaha cyangwa mu kwezi gutaha!”

Mu gihe icyo gisubizo kitaraboneka, Kaminuza y’u Rwanda irimo gushaka ukuntu byibura abanyeshuri babasha kubona Internet, haba aho bigira no mu mahome bararamo, kugira ngo n’ufite mudasobwa ye yiguriye cyangwa telefone, byibura abe yabasha kuyifashisha.

Kubera ko telefone zitabasha gukora byose, urugero nk’ubushakashatsi ku batarabashije kwigurira mudasobwa, ngo bagiye no gukora ku buryo Computer lab zizajya zikora kugeza nka saa yine z’ijoro, kugira ngo abanyeshuri babashe kuzifashisha, n’izitameze neza ngo zizakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kwiga kuri iki kibazo rwose nk’abanyeshuri muri rusange bitubera imbogamizi ikomeye kwiga ntazo dufite

Akimana christine yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

Turategereze

Ndahimana Vincent yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka