Musanze: Basanze umurambo we ku Kagari asanzwe ararira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, nibwo umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ndangurura Claver wari umuzamu w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze basanze yapfiriye ku Kagari asanzwe ararira.

Nk’uko Superintendent Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangarije Kigali Today, ngo ayo makuru yamenyekanye atanzwe n’umukozi ushinzwe isuku ku Kagari wari wazindutse ajya gukora isuku, agasanga uwo musaza yapfuye.

Ati “Umugore ukora isuku ku Kagari wazindutse aje gukora isuku, ni we wamubonye bwa mbere, ni we watanze ayo makuru aho yasanze uwo musaza yapfuye ariko yavuye n’amaraso, niko gutekereza ko yishwe ariko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko atari ukwicwa nk’uko uwo mugore yabitekerezaga cyangwa yabivugaga”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu hari gukorwa iperereza aho ikipe y’abahanga mu iperereza ya RIB na Polisi bariyo, n’umurambo woherejwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urwo rupfu, ariko ikigaragara ibimenyetso by’ibanze birerekana ko atari ukwicwa, bishoboke ko ari urupfu rusanzwe, ariko nyine ibyo bizagaragazwa n’ibyavuye mu iperereza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka