Abatuye Isi bazagera kuri miliyari 8 ku itariki 15 Ugushyingo 2022 - UN

Raporo iteganya ibiri imbere yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa mbere, irerekana ko abatuye isi bazagera kuri miliyari 8 ku itariki 15 Ugushyingo 2022, mu gihe Ubuhinde buzaba bwaraciye ku Bushinwa nk’igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi muri 2023.

Muri iyo raporo iteganya, Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres aragira ati “Uko kwiyongera kw’abatuye Isi kwagombye kutwibutsa ko tugomba gushyira hamwe mu gufata neza Isi yacu, bikatubera n’umwanya wo kwikebuka tukareba aho dukomeje gutezuka mu byo twiyemeza gukora ngo ejo ha buri wese habe heza”

Guterres arakomeza agira ati "Uyu ni umwanya wo kwishimira ibituranga bitandukanye nk’abantu, tukibuka ko turi ikiremwamuntu, tukishimira ibyiza by’iterambere twagezeho mu buvuzi byatumye icyizere cy’ubuzima kiyongera, impfu z’abana n’ababyeyi nazo zikagabanuka”.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Umunyamabanga Mukuru wa UN yagize ati “Ku munsi wahariwe abatuye isi, reka dutekereze kuri buri muntu. Turebe niba Isi yacu ishobora guha buri wese ibyo akeneye n’abazadukomokaho.

Twibande ku kubungabunga uburenganzira bwa muntu n’ubushobozi bwa buri wese mu kugira amahitamo ajyanye no ku byara n’igihe cyabyo. Duharanire ko nta n’umwe usigara inyuma”.

Hagati aho ariko, iyo raporo y’ibiro bya UN bishinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, iravuga ko abatuye Isi barimo kwiyongera gahoro ugereranyije na mbere y’umwaka wa 1950, ndetse ngo abaturage b’isi bashobora kuzagera kuri miliyari 8,5 muri 2030, miliyari 9,7 muri 2050, hanyuma muri 2080 bakazaba bageze kuri miliyari 10,4 bakaguma hafi aho kugeza mu mwaka wa 2100.

Mu gihe imibare y’abavuka ikomeje kugabanuka mu bihugu byateye imbere nk’uko raporo ya UN ibyerekana, hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ubwiyongere bw’abaturage ku Isi mu myaka iri imbere kizaba kiganje mu bihugu umunani ari byo: Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Misiri (Egypt), Ethiopia, India, Nigeria, Pakistan, Philippines na Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Thank u every peaple

Phocas yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka