Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abajyanama b’ubuzima bagiye gufashwa kujya batanga serivisi mu buryo bukomatanyije, bitandukanye n’uko byakorwaga, aho buri wese yabaga afite indwara yahuguriwe.

Minisitiri Dr Ngamije avuga ko iyi politiki izaba igisubizo kuri serivisi zakundaga kubura mu bajyanama b'ubuzima
Minisitiri Dr Ngamije avuga ko iyi politiki izaba igisubizo kuri serivisi zakundaga kubura mu bajyanama b’ubuzima

Ubusanzwe mu mudugudu haba abajyanama b’ubuzima bane, aho buri wese ahugurirwa kwita ku ndwara itandukanye n’iya mugenzi we, kuko harimo uwita ku ndwara ya malaria, hakaba uwita ku buzima bw’imyororokere, umusonga, impishwi ndetse hakaba n’abandi bita ku isuku no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima.

Gukora mu buryo bw’amatsinda ngo byatumaga serivisi zitaboneka mu buryo buhoraho, kuko zakomwaga mu nkokora n’igihe umwe mu bajyanama b’ubuzima yimutse akajya mu kindi gice, bigatuma haboneka icyuho kubera ko imirimo yakoraga, nta wundi uba warayihuguriwe mu mudugudu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko guhugura umujyanama umwe muri byose bizakemura ikibazo cya serivisi zakundaga kubura, bitewe nuko hari umujyanama yimutse cyangwa akagira ikindi kibazo.

Ati “Kugira ngo umujyanama w’ubuzima umwe ahugurwe muri byose, afite ubwo bumenyi ngiro, bigiye gukemura cya kibazo cya serivisi zihora zibura, kuko umuntu yabuze, yagiye ahandi yimutse, yarwaye n’icyatuma cyose atabasha kuboneka”.

Abayobozi batandukanye bize ku buryo bwo kongerera ubushobozi abajyanama b'ubuzima
Abayobozi batandukanye bize ku buryo bwo kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima

Akomeza agira ati “Ikindi ntabwo banganyaga uburemere bw’akazi kuko wasangaga nk’ukurikirana ubuzima bw’imyororokere afite wenda nk’abagore babiri cyangwa batatu mu mudugudu batwite, undi uvura indwara nka malaria, impishwi n’umusonga. Namwe mwibaze abana n’abantu bakuru bari mu mudugudu uko bangana, ukumva rero ntiharimo gusaranganya neza uburemere bw’akazi”.

Impinduka zizakorwa mu bajyanama b’ubuzima, ni izo gusigarana umubare wabo ungana n’inshingano uko zingana zisaranganyijwe, kubera ko buri wese azaba afite ingo agomba gukurikirana mu mudugudu, kandi afite ubushobozi bwo kwita ku bibazo bitandukanye by’ubuzima bazaba bafite.
Marie Alice Nibagwire, ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu bitaro bya Kigeme biri mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko abajyanama b’ubuzima bakunda guhura n’imbogamizi zitandukanye.

Ati “Imbogamizi zigenda zigaragara kenshi ni nko kubona wenda rimwe na rimwe nk’umujyanama w’ubuzima avuyemo, kandi aba yarahuguwe afite ibintu byinshi yakoraga, ubwo rero kumusimbuza murumva ko biba bisaba ko uwamusimbuye yongera agahugurwa, kugira ngo abashe kugira ikintu yakora mu mudugudu, afashe abaturage mu buzima butandukanye”.

Bagarutse no ku kibazo cya serivisi z'abajyanama b'ubuzima zitagaragara mu bigo by'amashuri by'umwihariko acumbikira abanyenshuri
Bagarutse no ku kibazo cya serivisi z’abajyanama b’ubuzima zitagaragara mu bigo by’amashuri by’umwihariko acumbikira abanyenshuri

Dieudonné Bizimana ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku bitaro bya Nemba mu karere ka Gakenke, avuga ko akenshi intege nke z’abajyanama b’ubuzima, zikunda kugaragara ku bumenyi bucye buterwa n’amashuri bize.

Ati “Intege nke za mbere harimo kuba bafite ubumenyi bucye mu mashuri bize, ku buryo usanga nka ¼ batararangije amashuri abanza. Ikindi ni uko n’abashoboye bagendaga bimuka bahinduranya aho batuye, cyangwa bakajya mu yindi mirimo bigasaba ko duhora duhugura abandi buri gihe”.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Byumba, Uwizeye Marcel, avuga ko abajyanama b’ubuzima ari abafasha bakomeye mu bijyanye n’ubuzima, kuko bakora serivisi z’ibanze zitangirira hafi y’umuturage.

Ati “Abajyanama b’ubuzima ni ukuboko gukomeye cyane mu rwego rw’ubuzima, badufasha mu kuba hafi y’umuturage, kugira ngo yigishwe ahabwe amakuru yo kwirinda indwara zitandukanye, ndetse n’urwaraye bakamufasha kugana amavuriro hakiri kare”.

Uretse guhugura abajyanama b’ubuzima gukoresha uburyo bukomatanyije, gahunda nshya yabo izasubiza ibibazo bitandukanye birimo icyagaragajwe cy’imyaka, kuko harimo abamaze kurenza imyaka 65 y’amavuko, bakaba basigaye bafite intege nke ku buryo batakibasha gukora izo nshingano.

MINISANTE ivuga ko ishaka kuzana ikoranabuhanga mu mikorerere y’abajyanama b’ubuzima, ku buryo basanga gukoresha abakiri bato muri iryo koranabuhanga byafasha mu gutanga raporo, ndetse no gukurikiranwa bakanagirwa inama.

Iyo politiki nimara kwemezwa hazabaho guhitamo abajyanama b’ubuzima bakenewe hagendewe ku myaka, byibuze hagakoreshwa abafite kuva ku myaka 21 kugera 45, kuko ariyo myaka myiza umujyanama ashobora guhugurirwamo porogaramu zose icya rimwe, akagira ubumenyi ngiro ndetse no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Nyuma yo kwemeza iyi politiki, ngo abajyanama b’ubuzima bacyuye igihe ntabwo bazatereranwa, kuko bazakomeza kwifashishwa mu kugira inama abashya, bakabasangiza ubunararibonye, ndetse bakazakomeza kubona n’inyungu ku migabane basanzwe bafite muri koperative, kubera ko bazahabwa izina ry’abajyanama b’icyubahiro.

Mu Rwanda habarirwa abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 58, bikaba biteganyijwe ko nyuma yo guhugurirwa gukoresha gahunda ikomatanyije, bazagabanuka byibuze bakagera ku bihumbi 35.

Amafoto: André Rugema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abajyanama b’ubuzima uburyo biyubatse bakwiriwe kubyigaho bakazabona imperekeza yicyubahiro igomba kubafasha

Nsengimana Valens yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Abajyanama b’ubuzima uburyo biyubatse bakwiriwe kubyigaho bakazabona imperekeza yicyubahiro igomba kubafasha

Nsengimana Valens yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka