Abasirikare bane bazamuwe mu ntera

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu bari basanzwe ku ipeti rya ‘Brigadier General’ bahabwa ipeti rya ‘Major General’.

Abo ni:

Brigadier General Vincent Nyakarundi usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard),

Brigadier General Ruki Karusisi uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Operations Force).

Undi musirikare wazamuwe mu ntera ni Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, wahawe ipeti rya Brigadier General.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa nyuma y’uko zitangajwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twe nka banyarwanda twishimiye izo minduka kd turabyishimiye

Niyomugisha phocas yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

murakoze nyakubahwa ibihebyiza

mutarutinya gerard yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka