Sri Lanka: Abigaragambya bateye urugo rwa Perezida basaba ko yegura

Ibihumbi by’abagiragambya bahiritse bariyeri yari yashyizweho na Polisi binjira aho Perezida w’icyo gihugu, Gotabaya Rajapaksa, atuye basaba ko yegura, iyo ngo akaba ari yo myigaragambyo ikomye ibaye muri icyo gihugu muri uyu mwaka wa 2022.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022, amashusho yerekanywe na Televiziyo yo muri icyo gihugu ‘NewsFirst’, yagaragaje abaturage bigaragambya bafite amabendera y’igihugu cya Sri Lanka ndetse n’ingofero, binjira aho Perezida Gotabaya Rajapaksa atuye mu Mujyi wa Colombo, ari nawo murwa mukuru wa Sri Lanka.

Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano barashe mu kirere, kugira ngo babuze iyo mbaga y’abaturage bari barakaye cyane kwinjira mu nzu ya Perezida, ariko ntibyasobanuwe neza niba Perezida yari ahari.

Abaturage benshi muri icyo gihugu gituwe n’abagera kuri Miliyoni 22, bavuga ko igihugu cyasubiye inyuma cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Rajapaksa. Guhera muri Werurwe uyu mwaka, hakaba harakunze kubaho imyigaragambyo ikozwe mu ituze, abigaragambya basaba ko yakwegura.

Sri Lanka ubu ngo ifite ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga y’amanyamahanga, ibyo bigatuma igihugu kinanirwa gutumiza mu mahanga ibicuruzwa birimo lisansi, ibiribwa n’imiti. Ibyo rero ngo byatumye igihugu kigira ibibazo by’ubukungu kitigeze kibaho mu myaka 70 ishize.

Ayo mezi ashize imyigaragambyo itangiye muri icyo gihugu, yatumye ubutegetsi wa Perezida Rajapaksa busa n’ubuhungabana, dore ko hari hashize imyaka 20 Sri Lanka iyobowe n’umuryango wa Rajapaksa.

Mu kwezi gushize kwa Kamena 2022, ni bwo umwe mu bavandimwe ba Rajapaksa yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, mu gihe abandi bavandimwe be babiri ndetse na mwishywa we umwe, nabo bari baherutse kuva mu myanya bari bafite muri Guverinoma.

Ranil Wickremesinghe ni we wahise ajya ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, abigaragambya, bagira icyizere ko hari icyo agiye gukora, agashaka amafaranga yo gukemura ibibazo byihutirwa igihugu gifite, ariko ntibyakunda, ubu nawe abaturage ngo barashaka ko yegura kuko yananiwe kuzuza inshingano ze, n’ibyo yari yabasezeranyije.

Muri ayo mashusho yerekanywe na Televiziyo yo muri icyo gihugu uyu munsi, yagaragaje abigaragambya biruka bahunga ibyuka biryana mu maso, byari bitewe aho hafi y’urugo rwa Perezida.

Inkuru dukesha Al Jazeera, ivuga ko inzego z’umutekano zifashishije ibyuka biryana mu maso, ngo zitatanye abanyeshuri ba Kaminuza n’abandi baturage bigaragambyaga binjira mu rugo rwa Perezida.

N’ubwo hari ikibazo gikomeye cy’ibura rya Lisansi muri icyo gihugu, ariko ngo abigaragambya baje muri za Bisi, muri za Gariyamoshi n’amakamyo baturuka hirya no hino mu gihugu baza mu Murwa mukuru Colombo, kugira ngo baze kwamagana Guverinoma yananiwe kurinda ubukungu bw’igihugu cyabo kugwa kuri urwo rwego bavuga ko rukabije.

Ibibazo byarushijeho gukomera muri icyo gihugu mu byumweru bike bishize, ubwo igihugu kitari kigitumiza lisansi mu mahanga kubera kubura amafaranga yo kuyitumiza, bituma amashuri afunga, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli birazamuka cyane.

Sampath Perera w’imyaka 37, ni umurobyi waje kwigarambya aturutse ku gice cyegera inyanja mu mujyi wa Negombo, mu bilometero 40 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Colombo.

Yagize ati “Twakunze kubwirwa kenshi kureka kwigaragambya, ngo dusubire mu ngo zacu, ariko aracyari ku butegetsi. Ntituzahagarika imyigaragambyo, kugeza igihe azatwumvira”.

Muri Mata nibwo Sri Lanka yatangaje ko ibaye ihagaritse kwishyura inguzanyo ifite kubera kubura amafaranga y’amahanga. Amadeni icyo gihugu gifite muri rusange, ngo abarirwa muri Miliyari 51 z’Amadolari ($51bn), kandi icyo gihugu gisabwa kuba cyamaze kwishyura Miliyari 28 z’Amadolari muri ayo 51, bitarenze impera z’umwaka wa 2027.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka