Ibyabaye ku mugabo warose abwira amagambo y’urukundo undi mugore ni agahomamunwa

Umugore wo muri Bolivia yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo we mu gihe yari asinziriye akamutwika ku myanya ndangagitsina ndetse no ku kuboko, amuziza kuba yararose avuga amagambo y’urukundo ayabwira undi mugore mu nzozi.

Umugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo nyuma y'uko abwiye undi mugore amagambo y'urukundo mu nzozi
Umugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo nyuma y’uko abwiye undi mugore amagambo y’urukundo mu nzozi

Iyo nkuru ibabaje yabaye mu minsi ishize mu Mujyi wa La Paz muri Bolivia. Nk’uko uwo mugore abyivugira, umugabo we w’imyaka 45 y’amavuko, yari aryamye asinziriye, nyuma arota avuga amagambo y’urukundo ariko ayabwira undi mugore.

Nyuma kubera uburakari bwinshi n’umujinya, uwo mugore ngo yahise ajya mu gikoni, ashyushya amazi, arangije arayazana ayasuka ku myanya y’ibanga y’umugabo we arashya ndetse ajyanwa mu bitaro.

Amakuru atangwa na Polisi yo muri icyo gihugu avuga ko uwo mugabo ubu ari mu bitaro akaba afite ubushye bwo ku dogere ya kabiri (second-degree) aho ngo yahiye ku bugabo, ku kuboko no mu mugongo.

Ntabwo byasobanuwe neza niba uwo mugabo ari we wahamagaye Polisi nyuma yo guhura n’ibyo byago, cyangwa se niba gutaka kwe, kwarakanguye abaturanyi akaba ari bo bahuruza Polisi, gusa kugeza ubu, ngo inzego z’ibanze z’aho atuye zatangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Juan José Donaire, Umuyobozi wungirije w’urwego rudasanzwe rushinzwe kurwanya ibyaha (Special Crime Fighting Force) mu Mujyi wa La Paz, yavuze ko iyi atari inshuro ya mbere uwo mugabo w’imyaka 45 ahuye n’ihohoterwa akorerwa n’umugore we.

Mu gihe cyashize nabwo, ngo yamusutseho ‘alcohol’ ngo agerageza kumutwika ariko ntibyaba ku bw’amahirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka