Bamusanzemo ibintu birenga 200 mu gifu birimo imisumari n’ibiceri
Abaganga bo muri Turukiya (Turkey), batunguwe no kubaga umuntu wababaraga mu nda cyane bakamusangamo ibiceri, imisumari, amabuye n’ibice by’ibirahuri.

Umugabo witwa Burhan Demir wo muri Turkey, mu mpera z’ukwezi gushize yajyanye murumuna we kwa muganga arimo gutaka cyane kubera kuribwa mu nda, agezeyo abaganga baramupima basanga mu gifu cye harimo ibintu 233 bitakagombye kubamo.
Mu gifu cy’uwo mugabo w’imyaka 35, ikinyamakuru cya Metro cyahaye izina rya Z, basanzemo ibiceri bitagira ingano by’ifaranga rimwe ry’ama Lira, utwuma twa rukuruzi (sumaku), imisumurari, ibice by’ibirahuri byamenetse, amabuye, amavisi n’ibindi.
N’ubwo yababaraga cyane, abaganga babashije kubikuramo byose umugabo ntacyo abaye, ibintu byabatangaje cyane kubera ko basanze hari imisumari ibiri miremire yari yasohotse mu gifu ibanje kugitobora, mu gihe ibindi hafi ya byose byari byibereye mu rura runini.
Umwe mu baganga batabaye uwo mugabo, yavuze ko ibintu nk’ibyo bidasanzwe ku bantu bakuru, ahubwo ngo bikunze kuba ku bana bato bamira ibintu bitandukanye batabishaka.
Iyo bibaye ku bantu bakuru, akenshi ngo usanga ari ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, imfungwa ziba zigerageza kwinjiza ibintu bitemewe mu buroko, no ku bantu bakuru bahura n’ibibazo by’ihohoterwa
Ohereza igitekerezo
|