Amafaranga ava mu gitaramo cya Massamba harimo ayo gufasha abamugariye ku rugamba

Umuhanzi Massamba Intore yatangaje ko igitaramo yateguye cyo kwibohora kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali amafaranga avamo hazagenwa azafashishwa abatishoboye bamugariye ku rugamba.

Massamba avuga ko impamvu igitaramo ‘Inkotanyi cyane’ cyo kwibohora kiba kuri iyi tariki ya 8 Nyakanga ari uko umunsi nyirizina u Rwanda rwizihijeho ibi birori yari mu ruzinduko muri Israel muri gahunda ya Visit Rwanda.

Massamba avuga ko muri Israel bari bagiye mu bikorwa by’ibitaramo birimo gukundisha amahanga u Rwanda no kurwereka ibyiza bitatse u Rwanda birimo n’umuco gakondo.

Nk’umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu, umunsi wo kwibohora ugahurirana n’uko atari mu Rwanda, Massamba Intore avuga ko azawizihiza hamwe n’abandi bahanzi mu rwego rwo kwishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 28 rumaze rwibohoye.

Iki gitaramo kirahuriramo abahanzi batandukanye barimo Mariya Yohani, umuhanzi Jules Sentore, n’abandi bahanzi batandukanye.

Massamba ni umwe mu bahimbye indirimbo zongereraga imbaraga ingabo mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora zirimo “Nzovu we Nzovu uri nzovu, Agasaza, yakomeje guhanga izindi ndirimbo za gakondo zirimo Uwanyoye inka, Kanjogera Injongi, Araje, Ngwino Urare n’izindi.

Muri iki gitaramo umuhanzi Mariya Yohani na we byitezwe ko asusurutsa abacyitabira mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo nk’indirimbo “Intsinzi bana b’u Rwanda” n’izindi yaririmbye zikubiyemo ubutumwa bwo kwibohora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka