Kigali: Barinubira ubujura buherekejwe n’ubugizi bwa nabi bakorerwa

Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali baravuga ko muri ibi bihe bugarijwe n’ubujura bujyanirana n’ubugizi bwa nabi bakorerwa haba mu masaha y’amanywa cyangwa nijoro.

Ni ubujura bavuga ko bumaze gufata indi ntera, kuko ababukora badatinya gukubita bagakomeretsa mu buryo bwo kugira intere uwo babukoreye, mu gihe agerageje kubarwanya, kuko baba bitwaje intwaro za gakondo zirimo ibyuma, imipanga, inkoni, n’ibindi bitandukanye bifashisha mu guhangana n’ugerageje ku barwanya.

Usibye kuba bibwa, bamwe bakurizamo n'ubumuga
Usibye kuba bibwa, bamwe bakurizamo n’ubumuga

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, birimo uduce twa Kimisagara, Nyakabanda na Rwezamenyo muri Nyarugenge, hamwe n’uduce twa Kagugu, Gisozi, Remera ahazwi nka Nyabisindu ndetse na Nyagatovu muri Kimironko bagiye bibwa bakanagirirwa nabi mu bihe bitandukanye byo mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga 2022, baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bibwe bashikujwe telefone zigendanwa, bagerageza kwirwanaho bakagirirwa nabi kugeza bagiye mu bitaro.

Elias Hakizimana utuye mu Murenge wa Kimironko muri Gasabo, avuga ko tariki ya 10 Kamena mu mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, yatashye nk’ibisanzwe mu gihe yaburaga iminota hafi 10 ngo agere aho atuye, akaza guhura n’abajura bakamuniga.

Ati “Numvaga ibintu ari amahoro, sinzi ukuntu numvise ibintu byanguyeho ngira ngo ni amashitani, birimo kunigagura, nashidutse ntamenyo, bamenaguye, na telefone batwaye, kandi hari ahagikinguye abantu barimo guhaha abandi barimo kunywa, ariko uwakubwira ko nabuze n’untabara, kuko baje namaze kwangirika”.

Akomeza agira ati “Baranyangije bikomeye, kuko bankomerekeje agahanga, amenyo yendaga kuvamo, usibye ko abaganga basanasana, nitaye ku buzima gusa nta n’ubwo nagiye gukurikirana ngo ni bande, n’ubu ndacyarwaye merewe nabi, hashize ukwezi ariko n’ubu ntunzwe n’isupu ntabwo mbasha kurya amenyo ntafata, arimo ibyuma kuko bangije cyane igice cy’umutwe, amenyo, n’umunwa”.

Uwitwa Genereuse Iyamuremye utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko amaze iminsi ibiri arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kubera gukubitwa akavunwa ukugura n’abari bamaze kumwiba telefone ku manywa y’ihangu hagati ya saa saba na saa munani, ubwo yari avuye gusenga ku wa Gatandatu, kuri ubu akaba ategereje kubagwa.

Ati “Nari ndimo mva gusenga amateraniro arangiye, i Kagugu ngeze hafi ya sitasiyo Merez, umuntu anturuka inyuma anshikuza telefone, mukurikiye arahindukira ankubita inkoni yari afite ku kuguru, arakomeza aragenda, ndyama aho mu muhanda kugeza igihe abantu bahansanze, banjyana kwa muganga”.

Ntiyahise abona uko ajya gutanga ikirego, kuko ari mu bitaro.

Iyamuremye avuga ko mu minsi ibiri amaze muri CHUK, amaze kubona abantu barenga batatu bazanwa bakomerekejwe cyane, bavuga ko bakubiswe n’abajura igihe bageragezaga kubarwanya ubwo barimo kwibwa.

Uretse Hakizimana na Iyamuremye bo mu Karere ka Gasabo, Kigali Today yaganiriye n’uwitwa John Bagabo wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, na we ayitangariza ko aheruka guhura n’abajura ubwo yari asohotse mu rugo, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bakamukubita bakamwiba telefone.

Yagize ati “Nagiye kumva numva ankubise ikintu, niba ari ibuye niba ari iki simbizi, igihe ngihindukira ndimo ndwana no kujya kugwa hasi, bagenzi be bahita bavuga bati, hita umutera icyuma, igihe nkigundagurana na we ngiye guhindukira, ahita anshikuza telefone ya ‘smart’, bahita biruka bagenda batyo. Abajura byo ni ikibazo kizwi hano muri Nyakabanda, kuko kimeze nabi.”

Ati “Hano Nyakabanda, Rwezamenyo na Gitega, rwose ni ibintu navuga byamaze kuba rusange, kuko mu ma saa kumi n’ebyiri, saa moya, nk’ahantu ntuye rwose ujya kumva ukumva umuntu aratatse ngo barayitwaye, cyane cyane telefone n’udushakoshi tw’abakobwa”.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali basaba ko umutekano wakazwa, ku buryo abajura babura aho bamenera, kugira ngo bajye bagenda bisanzuye nk’uko byari bimeze mbere, kuko kuri ubu bavuga ko ubujura burushaho kwiyongera, bityo abantu bakagenda bafite ubwoba ko bashobora guhura n’abajura bakabagirira nabi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu butumwa bwoherereje umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yari ababajije kuri iki kibazo, bwahumurije abawutuye ko umutekano uhari kandi ucunzwe neza n’inzego ziwushinzwe, ariko bugasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe no kudahishirana, kuko iyo uhishiriye umujura cyangwa uwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, birangira ari bo basanzwe mu byaha by’urugomo n’ibindi.

Inzego z’ibanze muri uyu Mujyi na zo zikomeje gukora uko zishoboye hongerwa ubushobozi bw’irondo ry’umwuga kugira ngo bakomeze kuba benshi mu duce tuvugwamo bene ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko ibibazo by’umuntu ushobora kuba yahohotera mugenzi we bikagaragara bikurikiranwa, ari na ho ahera asaba abahura n’ibibazo nk’ibyo kwihutira gutanga amakuru kuri Polisi ibegereye.

Ati “Icya mbere ubujura ntabwo bwemewe, icya kabiri ni uko abantu babukorewe bakwiye kwihuta babwira polisi nk’uko bizwi bigenda buri gihe, kuko iyo utabaje Polisi hari ukwibye cyangwa uguhohoteye, irakurikirana abo bantu bagafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe bakajya mu nkinko bagakurikiranwa”.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali barasaba ko amarondo yakazwa akajya akorerwa mu duce tuvugwamo ko dukunda gukorerwamo ibikorwa by’ubujura kuko ahenshi haba hazwi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buheruka gutakambira Sena y’u Rwanda, buyitakambira buyisaba ko babakorera ubuvugizi ingengo y’imari ikoreshwa mu guhangana n’ubuzererezi ikongerwa kuko akenshi ari bwo buvamo abajura, aho bagaragaje ko mu mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hakoreshejwe Miliyari 1.2, hanagaragazwa ko 80% by’abajura bo muri Kigali babarizwa mu Karere ka Nyarugenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abajura Leta iraborora. Sinzi ikibura ngo bahanwe. Abaturage turababaye. Polisi ntacyo itumariye, RIB yo bisaba kuyirukankaho. Birakabije Gahanga, Nunga.Abayobozi nabo banze ko abaturage birihira abanyerondo:banga ko cash y’abaturage ba Nunga yashirira Nunga yonyine bityo ntibasagurire utundi tugari. NUNGA, KINYANA, turambiwe udukino tw’umurenge,RIB n’umudugudu

Kayijuka yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Abajura Leta iraborora. Sinzi ikibura ngo bahanwe. Abaturage turababaye. Polisi ntacyo itumariye, RIB yo bisaba kuyirukankaho. Birakabije Gahanga, Nunga.Abayobozi nabo banze ko abaturage birihira abanyerondo:banga ko cash y’abaturage ba Nunga yashirira Nunga yonyine bityo ntibasagurire utundi tugari. NUNGA, KINYANA, turambiwe udukino tw’umurenge,RIB n’umudugudu

Kayijuka yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ni ukuri inzego z’umutekano zihagurukire iki kibazo kuko kirakaze nibaza impamvu polisi n’abayobozi b’inzego zitandukanye bakomeje guceceka:mu mugi wa Kigli hari uduce tuziko abantu bibwa. mu cyaro nta gahunda yo kurwanya abiba amatungo ahubwo barwanya abararana nayo. Bikomeje wa mutekano turirimba wabura

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Birakaze cyane ariko impamvu ibitere nu kubura akazi ku rubyuruko kd ibintu kumasoko bikeneye amafaranga

Phocas yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Cp John Bosco kabera nyakubahwa urumvuga ngo umuntu ajye yihutira kumenyesha police niba muye nigisabombo kikanyakura 4ne agasiga ankomerekeje ubwo koko iyo police nzayimesha nte ?ese mukamenge haba station ya police? Iki kibazo kimaze igihe nimyaka yabaturajye brayiba mumirima kandi buri kwezi batwishyuza ayumutekano wirondo ese twishyurira irondo cg twishyurira abatwiba bakanadukomeretsa cg bakanatwica nibyo uvuga ngo tumeshe police igihe twatakiye umutekano muke niki mwafashije abaturage????

Nkotanyi yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Cp John Bosco kabera nyakubahwa urumvuga ngo umuntu ajye yihutira kumenyesha police niba muye nigisabombo kikanyakura 4ne agasiga ankomerekeje ubwo koko iyo police nzayimesha nte ?ese mukamenge haba station ya police? Iki kibazo kimaze igihe nimyaka yabaturajye brayiba mumirima kandi buri kwezi batwishyuza ayumutekano wirondo ese twishyurira irondo cg twishyurira abatwiba bakanadukomeretsa cg bakanatwica nibyo uvuga ngo tumeshe police igihe twatakiye umutekano muke niki mwafashije abaturage????

Nkotanyi yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Buriya muretse abajura bagakorwa nk’ibyo aba Uganda na Tanzania bakorerwa,byatanga agahenge

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka