Imyigaragambyo yatumye Perezida wa Sri Lanka yemera kurekura ubutegetsi

Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yatangaje ko tariki ya 13 Nyakanga 2022, azarekura ubutegetsi mu mahoro, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yabaye tariki 9 Nyakanga 2022, bamusaba ko yava ku butegetsi kubera ibibazo iki gihugu gifite.

Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa
Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa

Inkuru dukesha Reuters ivuga ko muri Mata uyu mwaka, ari bwo Sri Lanka yatangaje ko ibaye ihagaritse kwishyura inguzanyo ifite kubera kubura amafaranga y’amahanga. Amadeni icyo gihugu gifite muri rusange, ngo abarirwa muri Miliyari 51 z’Amadolari ($51bn), kandi icyo gihugu gisabwa kuba cyamaze kwishyura Miliyari 28 z’Amadolari muri ayo 51, bitarenze impera z’umwaka wa 2027.

Sri Lanka ubu ifite ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga y’amanyamahanga, ibyo bigatuma igihugu kinanirwa gutumiza mu mahanga ibicuruzwa birimo lisansi, ibiribwa n’imiti. Ibyo rero ngo byatumye igihugu kigira ibibazo by’ubukungu kitigeze kigira mu myaka 70 ishize.

Ubutegetsi bwa Perezida Rajapaksa bwagiye buhura n’ibibazo byinshi kubera imyigaragambyo yagiye iba muri iki gihugu mu gihe cy’imyaka 20 ishize, Sri Lanka iyobowe n’umuryango wa Rajapaksa.

Reuters ivuga ko iki gihugu ibibazo gifite bituruka ku kuba Perezida wacyo ashyira mu myanya y’ubuyobozi bene wabo, kuko ibyemezo byafatwaga hagati yabo gusa, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ibibazo byarushijeho gukomera muri icyo gihugu mu byumweru bike bishize, ubwo igihugu kitari kigitumiza lisansi mu mahanga kubera kubura amafaranga bituma amashuri afunga, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli birazamuka cyane.

Ibi bibazo byose nibyo byakuruye imyigaragambyo y’abaturage, binjira aho Perezida Gotabaya Rajapaksa atuye mu Mujyi wa Colombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ari kose ubu perezida was sri Lanka yaba arihe?

Vian Rwendeye yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka