Mu gihe byari byitezwe ko umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yar yanagiranye ibiganiro nawe, mu buryo butunguranye byarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.

Mu cyumweru gishize ni ho amakuru yari yasakaye ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yari ategerejwe mu Rwanda ngo ashyire umukono ku masezerano.
Byaje kurangira uyu mukinnyi ahise yerekeza mu ikipe ya AS Kigali ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Si ubwa mbere ikipe ya AS Kigali iguze umukinnyi byavugwaga ko yamaze kumvikana na rayon Sports, ari nako byagenze ku bakinnyi nka Hakizimana Muhadjili ndetse na Niyonzima Olivier Sefu muri iyi myaka mike ishize.


Man Ykre w’imyaka 24 ukina nka rutahizamu yakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun imikino itandatu kugeza ubu, harimo uwahuje Amavubi na Cameroun tariki 30/03/2021 muri Cameroun.
Welcoming our New Signing,
Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo inks two year deal with AS Kigali from Misr EL MaQasa FC.#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub pic.twitter.com/v1ZMylXxwO
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 11, 2022
National Football League
Ohereza igitekerezo
|