Bucyibaruta wahoze ayobora Gikongoro asabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bumaze gusabira Laurent Bucyibaruta ko yafungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.

Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta mu rukiko i Paris mu Bufaransa
Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta mu rukiko i Paris mu Bufaransa

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo nta muntu Bucyibaruta yishe n’ukuboko kwe ariko ko amaraso y’Abatutsi barenga ibihumbi 100 muri Gikongoro ari ku mutwe we.

Urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, ijambo ryihariwe n’Ubushinjacyaha gusa, aho abashinjacyaha Celine VIGUIER na Sophie HAVARD basobanuriraga urukiko rwa rubanda rw’i Paris uburyo Laurent Bucyibaruta yagize uruhare mu iyicwa ry’ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu 1994.

Umushinjacyaha Celine VIGUIER, yatangiye abwira urukiko ko rugiye gucira urubanza Laurent Bucyibaruta wari ufite imyaka 50 mu gihe cya Jenoside, wari umukozi washimwaga imikorere. Ati: "Nka Perezida, muri Perefegitura ya Gikongoro, mugiye guca urubanza rurebana na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikongoro aho umututsi umwe kuri bane ari we warokotse Jenoside, ubwo bivuze ko iyo namwe ubwanyu muba Abatutsi mukaba mwari ku Gikongoro mwari mufite ibyago bya 75% byo kwicwa nk’uko byagendekeye ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi i Kibeho, Murambi, Cyanika, Kaduha n’ahandi muri Gikongoro. Uyu mugabo wagombaga kuburanishwa na TPIR guhera mu kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) 1997 yibereye hano mu Bufaransa, aho amerewe neza mu kiruhuko cye cy’izabukuru".

Yasobanuye ko Jenoside itatewe na gato n’umujinya abaturage bagize kubera urupfu rwa Habyarimana nk’uko bamwe mu bashinjuraga Bucyibaruta babivuze ahubwo ko Jenoside ari ubushake bw’ubutegetsi bwariho bwashyizwe mu bikorwa uko bwakabaye, ubwo butegetsi Bucyibaruta akaba yarabukoreye kugeza buhirimye.

Yongeyeho ko ibyo Bucyibaruta avuga ko nta bushobozi yari afite bwo kugira icyo akora ngo akize abantu, ari ibinyoma, kuko Bucyibaruta yakomeje kuyobora kandi afite ububasha bwose ahabwa nka Perefe.

Yavuze ko byose byatewe n’umuco wo kudahana, aho Bucyibaruta yarebereraga ba Burugumesitiri be bica abantu, ntabihanangirize, ahubwo agashima abashishikaye mu bwicanyi nka Charles Nyiridandi wa Kibeho, watumye abaturage benshi bagira imbaraga mu bwicanyi, kuko bumvaga ko kwica Umututsi nta nkurikizi, ahubwo uwishe benshi agororerwa.

Umunyamategeko Sophie HAVARD yavuze ko Bucyibaruta yabaye ku isonga ry’ubwicanyi bw‘Abatutsi anagira ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu ku ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi za Cyanika na Kaduha kimwe no ku ishuri rya Marie Merci i Kibeho.

Nyuma yo kurondora ibyaha bishinjwa Bucyibaruta, Umushinjacyaha Sophie HAVARD yagize ati : "Ntidushinja Bucyibaruta gufata umuhoro agatema umuntu, ahubwo turamushinja kuba yari umuyobozi mwiza, wubahirizaga gahunda zose za Guverinoma yakoraga Jenoside, agashyira mu bikorwa amabwiriza yari agamije kurimbura Abatutsi. Kuri ubu, ibiganza bye biriho amaraso y’abantu bishwe muri Jenoside".

Yakomeje asaba urukiko kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho, ku ishuri rya Murambi ku rya Marie Merci, kuri Paruwasi ya Cyanika n’iya Kaduha ndetse no kuri za bariyeri zitandukanye hirya no hino muri Gikongoro.

Yavuze ko ibyo byaha bidasaza, ati: "Ibyo byaha ntibisaza bityo tukaba tumusabira gufungwa burundu. N’ubwo agaragara nk’umuntu ukuze cyane aracyafite ubwenge buzima bityo akaba akwiye guhanirwa ibyo yakoze. Ibyo, muzakore akazi kanyu, ariko Bucyibaruta ntazacike ubutabera ku byaha yakoze".

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, Bucyibaruta n’abamwunganira bazahabwa ijambo, mbere y’uko urukiko rutanga umwanzuro warwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka