Igitaramo ‘Inkotanyi Cyane’ cyateguwe na Massamba cyanyuze benshi

Ugitunguka ahabereye igitaramo cyateguwe na Massamba Intore kuri Camp Kigali, cyaraye kibaye mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2022, wahitaga ubona uburyo hateguwe mu mabara y’imyambaro ya Gisirikare ndetse hamwe hagaragaraga ishusho y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, kikaba cyanyuze abacyitabiriye urebye uko bari bishimiye abahanzi babataramiye.

Massamba Intore yishimiwe cyane ku rubyiniro
Massamba Intore yishimiwe cyane ku rubyiniro

Bamwe mu bari baje muri icyo gitaramo bari bambaye imipira yanditseho ‘Inkotanyi’, ndetse na bamwe mu hanzi bagaragaye bambabye imyenda ifite amabara y’iya girikare.

Abitabiriye iki gitaramo bari bateguriye buri wese aho ari bwicare, hakurikijwe itike yaguze kuko bicaye mu byiciro bitandukanye.

Umuhanzi Ruti Joël niwe wabanje ku rubyiniro agaragara mu mwambaro ufite amabara y’iya Gisirikare, aririmba indirimbo z’urugamba ndetse n’izindi zijyanye n’umunsi wo Kwibohora.

Massamba ari na we wateguye icyo gitaramo ageze ku rubyiniro, abantu bose bahise bamwakiriza amashyi bamugaragariza ko bamwishimiye.

Massamba yaririmbye karahava
Massamba yaririmbye karahava

Indirimbo yahereyeho ni iyitwa ‘Inkotanyi cyane’, ndetse ayifatanya n’abandi bahanzi bari bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Izindi ndirimbo yaririmbye ni Hobe hobe abiwacu muraho, Rwanda itajengwa na Sisi Wenyewe, Ibigwi by’inkotanyi n’izindi zijyanye n’umunsi wo kwibohora.

Massamba yahaye umwanya abitabiriye igitaramo babyinana zimwe mu ndirimo ze, ndetse abazizi bakamufasha kuziririmba.

Muri iki gitaramo ubwisanzure bwari bwose kuko buri wese yahagurukaga aho yicaye, agacinya akadiho yishimira intsinzi y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Mariya Yohani aririmba Intsinzi, inyura benshi
Mariya Yohani aririmba Intsinzi, inyura benshi

Umuhanzi Mariya Yohani mu ndirimbo ye ‘Intsinzi’, agitangira kuyiririmba abitabiriye igitaramo bose bahise bahagurikira rimwe baramufasha, ibintu byagaragaraga ko bose bishimiye intsinzi u Rwanda rwagezeho.

Jules Sentore nawe ari mu baririmbye muri icyo gitaramo, indirimbo ze za Gakondo, anaboneraho kubwira abari aho ko yasohoye indirmbo ye nshya yitwa Hanga.

Abandi bahanzi baririmba gakondo nabo bari bitabiriye iki gitaramo, barimo abakobwa 2 b’impanga, Ange na Pamela, bagaragaye bafasha Masamba kuririmba.

Muri iki gitaramo n’ubwo indirimbo zaririmbwe zari mu rurimi rw’Ikinyarwanda, cyitabiriwe n’abanyamahanga bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru yo kwibohora.

Ruti Joël wabanje ku rubyiniro
Ruti Joël wabanje ku rubyiniro

Ku myambaro ijya kwisanisha n’iya Gisirikare ndetse n’amafoto yari amanitse arimo y’Umukuru w’Igihugu yo mu bihe bitandukanye, Massamba yavuze ko ari uburyo bwo kurata ubutwari bw’Inkotanyi ndetse no kuzishimira ubwitange bagize bwo kubohora u Rwanda, ubu Abanyarwanda bose bakaba babayeho batekanye.

Baryohewe n'injyana nyarwanda
Baryohewe n’injyana nyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka