Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambike (IGP), Bernardino Rafael hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomas Badae, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu gace ka Chai, bazishimira mu izina ry’Umukuru w’icyo gihugu, uruhare rwazo mu kukigaruramo amahoro.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa, wahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.
Mu mpera z’iki cyumweru harakomeza imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho abakinnyi icyenda batemerewe gukina kubera amakarita
Imyaka itandatu irashize Murorunkwere Vanessa atangiye gushakisha umuryango avukamo. Avuga ko kugeza ubu atarabona abo bahuje isano. Murorunkwere aganira na Kigali Today yatangaje ko mu gushakisha umuryango we yagiye ahura n’ibimuca intege, nk’abakeka ko gushaka umuryango ari ugushaka imitungo, ubundi abo abonye bikamusaba (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Paul Kagame.
Gahimano Issa, umuturage wo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatangiye gukora umuhanda wafashaga abaturage mu buhahirane, kuko wari warangiritse burundu kubera ibiza.
Nk’uko byifashe hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2022 irarimbanyije, aho no mu Karere ka Musanze imyiteguro ikomeje, hubakwa hanavugururwa ibikorwa remezo binyuranye.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwaturutse mu bihugu 31 byo ku Mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani (Coran), ruratangaza ko rwiyemeje kwigisha amahanga kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, nibwo ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama rwatangiye kuburanisha Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid rwashyizwe mu muhezo.
Hari ibintu bigaragara ku bice by’umubiri wa bamwe mu bantu, aho benshi bakunda kuvuga ko ari ibirango by’ubwiza, nyamara ahubwo ari inenge yatewe no kwirema nabi k’umubiri. Ibi bikurikira ni bimwe muri byo.
Inama ya Komite ya Politiki y’lfaranga ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yateranye tariki 11 Gicurasi 2022, isuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse guterana muri Gashyantare uyu mwaka, inarebera hamwe uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’Isi n’imbere mu Gihugu.
Ababyeyi bo muri Leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde bareze umuhungu wabo umwe wenyine bafite, kubera ko atarabaha umwuzukuru nyuma y’imyaka itandatu ashatse umugore.
Ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, nibwo Abanyarwanda baba muri Polonye ndetse n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umurinzi w’Igihango, Padiri Stanislaw Urbaniak warokoye Abatutsi yashimiwe mu ruhame.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), yizihije umunsi wahariwe abaforomo n’abaforomokazi ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, isaba Abaturarwanda kwirinda abiyitirira uwo mwuga bagateza abarwayi ibibazo birimo ubumuga no kubyimbirwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 12 banduye Covid-19, abantu 11 muri bo bakaba babonetse i Kigali, naho undi umwe aboneka i Rubavu. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 6,102.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic/RP), bahaye impamyabumenyi abari abanyeshuri 2,753 barangije kwiga muri za IPRC zose zo mu Gihugu, babatuma guhindura imibereho y’Abaturarwanda.
Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye inshingano z’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwatangaje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye muri 2006.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu muhanda.
Itsinda ry’aba Senateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, ririzeza abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri gukora ubuvugizi, buzatuma ibyo bitaro byongererwa ubushobozi, kugira ngo serivisi zihatangirwa zizarusheho kunogera ababigana.
Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali itsinze Police FC igitego 1-0.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umukobwa witwa FURAHA Drava Florence w’imyaka 25 y’amavuko wendaga kuba umubikira wari wabuze mu minsi ishize yabonetse, akaba yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka (RLMUA), kiratangaza ko harimo kuganirwa ku iteka rigena imicungire y’ubutaka, hagamijwe kugabanya ikiguzi cya serivisi yo guhererekanya ubutaka no kubugabanyamo ibice.
Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, nibwo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero Indemyabusugire IV ry’abakozi 245 ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), icyiciro cya kane.
Ikigo kimenyerewe mu gutunganya ibitabo bifasha abakiri bato gukurana umuco wo gusoma (NABU), ku bufatanye n’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga (HP), batashye ku mugaragaro Laboratwari y’ikoranabuhanga izafasha abakiri bato kumenyekanisha inkuru zabo, hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bakanakunda gusoma.
Abagabo batatu bo muri Malawi, buri wese muri bo Urukiko rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 155, kubera kwica umugabo wari ufite ubumuga bw’uruhu.
Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie batangaje ko bagiye kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, bagaragaza ibyishimo bafite ku kuba bagiye kwitwa ababyeyi, bashimira Imana ibahaye uwo mugisha.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, ryafatiye abagabo babiri mu Karere ka Rwamagana, barimo umukandida ku kizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro cya ‘B’, n’umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho (…)
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu butangaza ko n’ubwo butazakira inama ya CHOGM, bwiteguye kwakira abazayitabira bazasura ako karere bagamije kwirebera ibyiza by’u Rwanda.
Nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yakiriyemo APR FC ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo bakanganya 0-0, kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko bafite icyizere cyo gukomeza mu mukino wo kwishyura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB), batangije ibiganiro n’ibigo nderabuzima n’amavuriro mato, mu rwego rwo kwigira hamwe uko amafaranga yishyuzwaga nyuma yo gutanga serivisi ku murwayi, yajya atangwa mbere kuko n’ubundi abaturage baba barayishyuye.
Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko kuva muri Mata igihugu cyadutswemo na Coronavirus yihinduranyije izwi ku izina rya BA.2 bwa mbere kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye mu bihugu byose byo ku isi, mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 16 banduye Covid-19, abantu 15 muri bo bakaba babonetse i Kigali, naho undi umwe aboneka i Musanze. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 5,006.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Maj Gen Oumar Diarra, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Buhiga Josue, avuga ko kuba Akagari ka Gituza karabonye ibiro, bizatuma abaturage bahabwa serivisi nziza kurusha uko byari bimeze bakorera mu bukode.
Ababyeyi basanga gutangira kwigisha abana bo mu mashuri abanza Igifaransa, byahera mu mwaka wa mbere, kuko aribwo byatanga umusaruro uzatuma barushaho kumenya no gukoresha neza urwo rurimi.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 55 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi w’umuturanyi.
Mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports inganyije ubusa ku busa na APR FC imbere y’abafana bari buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), ryarohohe umurambo w’umunyeshuri wigaga ku ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) rya Karongi, warohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022.
Ikibazo cy’ibikoresho bike by’ikoranabuhanga mu mashuri by’umwihariko aya Leta, gihangayikishije cyane abanyeshuri kuko badashobora kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga nk’uko bikwiye, bagasaba ko byakongerwa mu mashuri yose.
Umusaza witwa Mitima Elie wo mu Kagari ka Kabushinge mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe n’abo yigishije guhera mu 1985, nyuma y’uko bishyize hamwe bakusanya inkunga y’amafaranga asaga miliyoni eshanu agenewe icyo gikorwa cyo kumwubakira.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge avuga ko mu bibazo by’ingutu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite muri uyu Murenge ari ibibazo by’abantu bafite ubumuga batewe na Jenoside no kutagira amacumbi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase, yatangaje ko imihanda icyenda irimo n’uwa Sonatubes-Gahanga (Kicukiro), izaba yarangije gukorwa mbere y’Inama ikomeye ya CHOGM, izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Kuri uyu wa Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo habaye tombola y’amatsinda ya CECAFA y’abagore igiye kubera muri Uganda muri uku kwezi
Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2022, Perezida Kagame yitabiriye inama ya Biro y’Inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuturage ufite Ubwenegihugu bw’u Bushinwa witwa Lu Fengzhen(Abigail) aravuga ko uruganda rw’ibyuma rwitwa Rwanda Special Materials rukorera i Nyacyonga rurara rukora rukabuza abari mu rugo rwe gusinzira.
Dr Nicodeme Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere ufite ubumuga bw’uruhu, yasoje icyiciro gihanitse cya kaminuza, gituma agira impamyabumenyi ihanitse (Doctorat) mu bijyanye na Tewolojiya (iyobokamana).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bose bakaba babonetse i Kigali. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 6,625.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo witwa Iyakaremye Primien ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.