Abanyarwanda batuye mu Budage baganirijwe kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Ambasade y’u Rwanda mu Budage yateguye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, yaba ababa mu Rwanda no mu mahanga.

Minisitiri Rosemary Mbabazi
Minisitiri Rosemary Mbabazi

Ibi biganiro byabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, mu mujyi wa Hannover uherereye mu Majyaruguru y’u Budage. Bifite insanganyamatsiko igira iti “Being a Rwandan is a sacred pact and foundation of our unity” ugenekereje bisobanura “Kuba Umunyarwanda ni igihango n’umusingi w’ubumwe bwacu”.

Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, Pasiteri Dr Antoine Rutayisire n’umwanditsi w’ibitabo Marie Kresbach.

Harimo kandi na Musoni Vedaste, Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Budage, ndetse n’Umunyeshuri muri Kaminuza ya Jacobs University Bremen, Vainqueur Gabiro, bakaba basusurutswa n’umuhanzi Jules Sentore.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, mu kiganiro yatanze yagarutse ku mateka agaragaza uko Abanyarwanda bari bamwe, uko Ubunyarwanda bwasenyutse ubwo bari batangiye kwibona mu macakuri yazanywe n’abakoloni, agashimangirwa na Repubulika ya I n’iya II.

Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari imwe mu mahame 8 shingiro y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, akaba ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki na gahunda zihamye zibushimangira, harimo na “Ndi Umunyarwanda”.

Minisitiri Mbabazi yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko Ubunyarwanda ari isano muzi Abanyarwanda bahuriyeho n’igihango bafitanye n’igihugu.

Ati: Ndabasaba gutanga umusanzu wanyu mu kubumbatira Ubunyarwanda. Aho muri hose muterwe ishema ryo kuba Abanyarwanda kandi muhahe ubwenge, ikoranabuhanga n’ishuti byubaka u Rwanda.”

Amb. Igor Cesar yasobanuye impamvu nyamukuru y’ibi biganiro, avuga ko ari ugusohoza icyifuzo cy’Abanyarwanda batuye mu Budage cyo kwegerezwa gahunda zo kubaka ubumwe, bushingiye k’Ubunyarwanda.

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yohereje intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Urubyruko n’umuco, Rosemary Mbabazi.

Amb. Igor Cesar mu kiganiro yatanze yavuze ko Ubunyarwanda burangwa no gukunda igihugu n’Abanyarwanda, ndetse ko gukunda Ubunyarwanda bitera n’abandi gukunda u Rwanda kandi bukarangwa no gufatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda.

Yagize ati “Agaciro muzahabwa aho muri hose kazava ku gaciro muzaha Ubunyarwanda bwanyu.”

Pastor Antoine Rutayisire wari mu batanze ikiganiro na we yagarutse ku mateka ya politiki y’ivangura n’iringaniza, ibikomere yateye Abanyarwanda n’ingaruka zabyo mu gusenya Ubunyarwanda. Asaba urubyiruko kurenga ayo mateka bakaba imbarutso yo kubaka u Rwanda rw’ejo heza.

Lambert Bariho yagarutse ku bikomere yatewe n’amateka y’amacakubiri ashingiye ku moko, byatumye Ubunyarwanda bupfa muri we, ndetse agaruka k’urugendo rwo gukira kwe n’ingaruka nziza byagize ku bavandimwe be. Aboneraho gukangurira buri wese gutanga umusanzu we mu kubaka Ubunyarwanda.

Umwanditsi w’ibitabo Marie Kresbach, na we yavuze ko ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye yanga u Rwanda, Ubunyarwanda n’Abanyarwanda ariko nyuma yaje kubohoka maze yongera kwiyumvano gukunda igihugu, Ubunyarwanda n’Abanyarwanda no kwiyemeza gutanga umusanzu wo kurwubaka.

Gabiro we yavuze ko Ubunyarwanda ari ukwiyumvamo isano rihuza Abanyarwanda ubwabo n’Igihugu cyabo.

Ati “Ubunyarwanda ni isano iduhuza ubwacu n’igihugu cyacu, imyumvire, imitekerereze n’ibikorwa bishyira imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, icyerekezo n’urufatiro twubakiraho u Rwanda rwiza twifuza.

Musoni yagarutse no ku bikorwa bitandukanye Diaspora Nyarwanda mu Budage ikora mu Rwanda, mu rwego rw’uburezi ndetse n’ubuzima aho mu myaka igera kuri 12 bagize uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri ndetse na poste de santé, bibarirwa agaciro ka miliyari 1.3 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa kandi cyabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru, aho ikipe yatsinze yashyikirijwe igikombe na Minisitiri Rosemary Mbabazi.

Nyuma y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda habaye igitaramo cyasusurukijwe n’umuhanzi Jules Sentore na DJ Chamzo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka