Batangije ikoranabuhanga bise ‘Tekana’ rifasha kumenya amakuru yerekeye umukozi

Nyuma y’uko bigaragaye ko abakoresha benshi bakoresha abakozi nyamara batabafiteho amakuru ahagije yerekeranye n’aho baba barakoze cyangwa yerekeranye n’imyitwarire yabo, bityo bagira n’ibyo bangiza kubabona bikagorana, ikigo cyitwa DIRECA Technologies, cyatangije umushinga w’ikoranabuhanga uzafasha mu gukemura bimwe muri ibyo bibazo gikora ikoranabuhanga (application) ryitwa ‘Tekana’.

Abatangije iri koranabuhanga basobanuye imiterere yaryo n'uko rikora
Abatangije iri koranabuhanga basobanuye imiterere yaryo n’uko rikora

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ikigo cya DIRECA Technologies, Mushimiyimana Ephrem, yagize ati ni “Application ije gukemura ikibazo cyari gikomeye cyane cy’uburyo bwo kumenya no kubasha kwandika abakozi baba abakozi bo mu rugo, mu nganda, ba nyakabyizi, abakozi bo mu bwubatsi, abakozi bo mu maduka, abazamu, abakozi bo mu igaraje, n’abandi batandukanye.”

Mushimiyimana atanga urugero rw’uburyo abakoresha bafata abakozi babasanze nko ku muhanda aho bita ‘ku ndege’ bakabajyana mu kazi bakabakoresha nyamara batazi abo ari bo, aho baba barakoze mbere n’andi makuru yaba aberekeyeho. Igihe bene uwo mukozi agize ibyo yangiza, ngo biba bigoye kumenya uwo ari we.

Ati “Ibi rero bizafasha mu kumenya amakuru afatika ku bakozi bakora imirimo twakwita nyakabyizi, aho bamwe usanga bakora imirimo y’igihe gito cyangwa se kirekire, ndetse batanagira ya masezerano azwi y’akazi. Bizatuma umukoresha abasha kumenya umukozi aho yakoze mbere, icyo yahakoraga, igihe yahaviriye, impamvu yatumye ahava, uko yitwaraga, n’ibindi bimwerekeyeho mbere yo kumukoresha.”

Rudasingwa Victor Emmanuel, umukozi wa DIRECA Technologies, na we uri mu batangije iryo koranabuhanga, avuga ko ikigo cyabo kigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Mu bibazo dufite bitandukanye mu mirimo itandukanye byerekeranye n’abakozi turimo gukoresha tutazi iyo bava, tutazi umwirondoro wabo, rimwe na rimwe ugasanga hari ibyaha biba, ariko ababikekwaho bagahita babura ntumenye iyo bari. Ni yo mpamvu twatekereje gushyiraho application cyangwa software yitwa TEKANA kugira ngo ibashe kubika amakuru, bityo bibe byakorohera umuntu ugiye gutanga akazi, kumenya aho uwo muntu yakoraga, impamvu yahavuye, n’imyitwarire yari afite.”

Iryo koranabuhanga rifite akarusho kuko riba ririmo na telefone na emails by’abakoresheje uwo mukozi mbere, ku buryo ushaka kumukoresha yabanza akanavugisha abamukoresheje mbere bakamuha amakuru kuri uwo mukozi.

Ikindi iri koranabuhanga rizafasha ngo rizatuma abakozi birinda gukora ibyaha kuko bazaba bazi ko amakuru yabo hari ahantu abitse, yaba ari nimero za telefone, nimero z’indangamuntu, aho akomoka, n’ibindi.

Kugira ngo umuntu abashe gukoresha iryo koranabuhanga, yifashisha internet akanyura ku rubuga www.tekanapp.com cyangwa www.direcatec.com ndetse akaba yabaza ibindi bisobanuro kuri nimero za telefone 0737291007 cyangwa 0791904002.

Umukoresha kugira ngo abashe gukoresha iri koranabuhanga, bimusaba kwiyandikishamo agashyiramo imyirondoro ye, n’iy’umukozi we, akishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu. Abakoze iri koranabuhanga babajijwe niba iki kiguzi kitazaca intege abakenera gukoresha iri koranabuhanga, basobanuye ko atari ikiguzi kinini kuko iri koranabuhanga ryabarinda ingaruka zikomeye bahura na zo ziturutse ku gukoresha abantu batazi.

Mu gihe byari bimenyerewe ko hari amakompanyi ahuza abakozi n’abakoresha, iyi kompanyi ya DIRECA Technologies yo itandukanye n’izo kuko yo icyo yibandaho ari ugutanga no kubika amakuru ku mukozi n’abantu batandukanye bagiye bamukoresha.

Iri koranabuhanga baritangije nyuma y’uko umwe muri bo Rudasingwa Victor Emmanuel aherutse gupfusha umwana w’imyaka icyenda y’amavuko witwa Rudasingwa Ihirwe Davis, tariki 12 Kamena 2022, yishwe n’umukozi wo mu rugo amunigishije umwenda nk’uko uwo mukozi yabyiyemereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Iyi app yahawe approval yo gutangira gukora

Alias yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Nishimiye cyane aka gashya mu ikoranabuhanga. Ubu tugiye kujya duha akazi abakozi batangiwe ubuhamya(babaye recommended), tubakoreshe tuzi intege nke zabo ndetse n’ingeso zabo. Guha akazi abakozi bizewe ni igisubizo kirambye cy’ibibazo twari dufite.

Binego yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Ikintu cy’ingenzi mbonye ni uko umukoresha agomba kuzuza hariya handitse gusesa amasezerano igihe atandukanye n’umukozi kugirango uzashaka kumuha akazi azabashe kubona ibijyanye n’aho uyu mukozi yakoze mbere.

Rindiro yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Iri korana buhanga rwose riziye igihe.
Ndumva rwose rizakemura ibibazo bitandukanye byabakozi ni abakoresha nokumenya amakuru yihariye kumukozi mbere yokumuha akazi, abamukoresheje, aho avuka, umwirondoro w’Ababyeyi ni ibindi.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Iki gitekerezo nicyiza pe!ahubwo niba bishoboka Abayobozi badufasha bikaba itegeko ko umukozi wese yandikwa.ikindi mudusobanurire uko imyirondoro ye izajya igaragara kuko benshi barayibeshya.hari uwambwiye izina ritandukanye niryanditse kundangamuntu ye.amanyange rero ntiyabura, mutumare impungenge

Gisa yanditse ku itariki ya: 28-08-2022  →  Musubize

Nanjye ndagushyigikiye. Abakozi bose baramutse bagiye muri tekana app hari ibibazo byinshi bitwugarije byahita bikemuka. Abashumba,abanyonzi, abamotari, abakora mu mirima y’icyayi, abazamu,abakora mu nganda, abacuruza mu maduka, abakora mu magaraje, abakora mu kinamba bose barebwa na tekana kandi kubashyiramo ni ukwirinda ibintu byinshi.

Rindiro yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza!
Muzitabwaho harimo na numero ya ID ye kandi nayo uziko iba ibitse byinshi.ntabwo kandi azapfa kubihishira kubera ko numukoresha ashobora kumutangira ubuhamya(recommendation) bikaba byamufasha kubona akabdi kazi keza

Victor yanditse ku itariki ya: 28-08-2022  →  Musubize

Mbere yo guha umukozi akazi, tekana izagufasha kureba aho yakoze hose, abamukoresheje,imirimo yagiye akora, igihe yahaviriye n’ibindi.
Ibi nibyo bizagufasha guha umukozi akazi cyangwa kukamwima.

Rindiro yanditse ku itariki ya: 28-08-2022  →  Musubize

Uyu mwirondoro w’umukozi ko uzashyirwamo n’umukoresha Kandi awuhawe n’umukozi abonye, umukoresha azabwirwa n’iki niba ibyo ahawe ari ukuri? Nkeka ko mu gihe umukozi yabeshya imyitondoro amakosa ye ataboneka kuko amakuru yarimo mbere aba yayahishe.
Batumare izo mpungenge

Kajos yanditse ku itariki ya: 28-08-2022  →  Musubize

Iyo umukozi afite irangamuntu bisaba kumushyira muri system yamaze kuguha irangamuntu kuko ashobora kukubeshya. Ikindi ni uko imyirondoro ye nawe ushobora kuyikorera verification kuko abantu bose aguha aguha na numeros zabo za telephones zagufasha igihe ushidikanya.

Rindiro yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka