Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, nibwo yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ikubutse mu gihugu cya Turukiya mu myiteguro y’imikino ya nyuma ya BAL.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,657. Abo bantu barindwi barimo barindwi babonetse i Kigali n’umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri uyu wa Mbere kugera ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Abaturage bo muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo bagiye kumara hafi umwaka bakora ingendo zivunanye, bava cyangwa bajya gushaka amazi meza; rimwe na rimwe hakaba ubwo bakoresha n’ay’ibirohwa, bitewe n’uko amavomo bari baregerejwe yafunzwe, bagasaba ko yafungurwa.
Kugira ngo hubakwe umuryango utekanye, ababyeyi bombi bagomba kugira uruhare mu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu muryango.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yari iherereye mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Kelibia mu irushanwa rya Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Club Championship) isoje uru rugendo ikoze amateka yari atarakorwa n’indi kipe muri aka karere, yegukana umwanya wa gatatu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko yiyemeje kurandura ikibazo cya ruswa kikigaragara mu nzego zitandukanye ziyishamikiyeho n’ibindi bibazo byose bikomeje kubangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abasubiza abahakana bakanapfobya Jenoside, kubikora badatukana ahubwo bakajya babereka ibimenyetso bigaragaza uko yateguye ikanashyirwa mu bikorwa, kuko bihari kandi byinshi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, Paruwasi ya Nyarurema, Diyosezi ya Byumba. Yize amashuri abanza mu myaka ya 1952-1957 i Kabare, Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i (…)
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gufata mu mutwe igitabo gitagatifu cya Korowani ari ingenzi cyane ku bayisilamu, kuko ibikubiyemo ari ryo zingiro ry’imyemerere yabo n’imyitwarire myiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage basanzwe bakorera mu isoko rya Mbugangari, bari barikuwemo bajyanwa mu rya Rukoko, ko bazarigarukamo nyuma y’uko rizaba ryamaze gusanwa.
Ubwo Inama y’Abaminisitiri yamaraga gutangaza imyanzuro irimo uvuga ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, benshi byabashimishije ariko cyane cyane abakunda kurimbisha iminwa n’abacuruzi b’ibisigwaho (birimo za rouge-à-lèvre).
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko abayigizemo uruhare bakidegembya hirya no hino ku Isi bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burega umugabo witwa Uwimana Samuel icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, aho mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2022 ahagana saa tatu n’igice (21h30), yagiye mu rugo rw’umusaza witwa Athanase w’imyaka 97 y’amavuko na Asteri w’imyaka 90 y’amavuko, yica urugi rw’inzu, yinjiramo (…)
Ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia yatoye Hassan Sheikh Mohamud, nka Perezida mushya w’icyo gihugu, akaba asimbuye uwakiyoboraga, Mohamed Abdullahi Mohamed.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,761 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari batatu ni ab’i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (…)
Abaturage bibumbiye mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Karere ka Musanze, barahiriye kwinjira Muryango FPR-Inkotanyi, nyuma yo gusaba amahugurwa ajyanye no kumenya byimbitse amahame yawo.
Mu mikino ya shampiyona isoza umunsi wa 27 wa shampiyona yabaye kuri iki Cyumweru, yarangiye amakipe yose anganyije
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, akaba yakiriwe na mugenzi we, Faisal Bin Farhan Al Saud, ndetse bagirana ibiganiro.
Musenyeri Servilien Nzakamwita, wari umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, yasezeye ku bakirisitu yari aragijwe ababwira ko agiye yemye, nyuma y’uko inguzanyo yafashwe na Diyosezi ubwo hubakwaga ishuri, ayishyuye abifashijwemo na Perezida Paul Kagame.
Ikipe ya APR FC yashyize hanze ibiciro by’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, uzabera kuri stade ya Kigali tariki 19 Gicurasi 2022, aho itike ya macye ari 10,000Frw.
Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bw’igihugu ndetse no ku mubano w’u Burundi n’amahanga harimo n’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibintu byongere kuba byiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko ngo nta rwango rwaba hagati y’ibihugu byombi bituranyi.
Ku Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 14 Gicurasi 2022 nibwo bibutse Abatutsi bazize Jenoside bari bahatuye, abitabiriye icyo gikorwa baboneraho gusaba abafite amakuru y’aho abishwe bajugunywe kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Hari abantu bahuza umuntu utajya ugaragara akoresha imbuga nkoranyambaga n’ubwenge, aho aba ari umunyabwenge cyane. Ibintu byaje kuntera kwibaza aho nabihuriza biranyobera.
Abakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bavuga ko bagifitiye Igihugu umwenda, wo kurangwa n’imikorere ihindura isura mbi yaranze bagenzi babo, bijanditse mu gucura umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gisagara VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, irimo kubera mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kélibia (Africa Club Championship 2022), yaraye ikoze amateka igera muri 1/2 cy’iryo rushanwa.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, yafashe amabaro umunani y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, amabaro atanu muri yo akaba yafatanywe abantu babiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,651. Muri abo bantu 12 barimo barindwi babonetse i Kigali na batanu boneka i Karongi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, (…)
Mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Papias Musengamana nk’Umushumba mushay wa Diyoseze ya Byumba, Banki ya Kigali (BK) yamugabiye inka ndetse inagabira indi Musenyeri Servilien Nzakamwitata, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Kiyovu Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye Musenyeri Papias Musengamana ko agomba gusohoza ubutumwa bwe agendeye ku cyizere n’ubushobozi Papa Francis yamubonyemo.
Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, rugaragaza ko hari ibitekerezo byinshi byabyazwamo imishinga inyuranye, yagira uruhare mu gusubiza byinshi mu bibazo biri ku isoko ry’umurimo, ariko rukerekana ko rukibangamiwe n’uko rutabona uko ruyishyira mu bikorwa mu buryo bwagutse, bitewe no (…)
Mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo u Rwanda rwakire Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), mu cyumweru kizatangira tariki ya 20 Kamena 2022, imyiteguro igeze ku rwego rushimije nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibitangaza.
Antoine Cardinal Kambanda yasabye Musenyeri Papias Musengamana, wahawe inkoni y’Ubushumba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, kwita ku Basaserdoti no ku mbaga y’abakirisitu ariko cyane cyane akita ku bakene.
Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe
Imishinga ine yahize indi muri Innovation Accelerator (iAccelerator) ni yo yahembwe, bikaba byabereye mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyasimbuye icyitwaga IRST, bibutse bagenzi babo 19 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banenga abashakashatsi bateguye Jenoside kandi bari bashinzwe gushakisha ibyateza imbere Abanyarwanda.
Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku buzima, Leta y’u Rwanda imaze kuzuza amavuriro umunani (8) yo mu rwego rwa Kabiri, intego ikaba kuyongera hirya no hino mu gihugu kuko afitiye akamaro gakomeye abaturage.
Kigali Night Run ibanziriza isiganwa mpuzamahanga rya “Kigali International Peace Marathon 2022”, yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi 2022, aho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bakaba bifuje ko yajya iba kenshi aho kuba rimwe mu mezi atandatu.
Leta y’u Burusiya yatangaje ko izihorera ikarasa ku bihugu bya Finlande na Suède, mu gihe byaba bibaye abanyamuryango b’Ishyirahamwe rirwanyiriza umwanzi hamwe (OTAN), rihuriweho na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu icyenda banduye Covid-19, abantu barindwi muri bo bakaba babonetse i Kigali, umwe aboneka i Rubavu, undi umwe aboneka i Gakenke. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 6,702.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye. Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye (…)
Ababikira bo muri Paruwasi ya Zaza Diyoseze Gatolika ya Kibungo bavuga ko bafite ishimwe kuri Leta no ku nzego z’umutekano uburyo zakurikiranye ikibazo bari bafite kandi mugihe gito bakabona igisubizo cyacyo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ari nawo munsi wa gatanu w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, yongeye kwitaba urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho umwanya wahawe Dr Helene Dumas, umushakashatsi n’umunyamateka wananditse igitabo (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura, ukaba uw’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021.