Nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa Gatandatu bavuye muri Tanzania, abakinnyi b’ikkpe y’igihugu “AMAVUBI” bahise bakomereza umwiherero mu karere ka Huye, aho kuri iki Cyumweru banakoreye imyitozo kuri Stade Huye izakinirwaho umukino wo kwishyura.

Abakinnyi b’Amavubi mu myitozo kuri Stade Huye
Abakinnyi bose bari biyambajwe ku mukino ubanza aho Amavubi yangayije na Ethiopia ubusa ku busa, ari nabo bakomeje imyitozo yo kwitegura uyu mukino Amavubi ategerejemo kuba yabona itike yo gukina CHAN izabera muri Algeria umwaka utaha.
Kugeza ubu Stade Huye ni yonyine yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma y’aho izindi zose zahagaritswe na CAF mu igenzura ryagiye rikorerwa mu bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaza kwemererwa kwakirira kuri iyi Stade nyuma yo kuyivugurura.








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi tugomba gutsinda.
Nasabaga kode nakwishyuriraho. Murakoze.
mwiriwe neza sami turagushimiye kumakuru uba watugejejeho kbs gusa jyewe mbona amavubi atazakomeza pe ntamwataka dufite uzadutsindira ibitego umutoza aba yarongeyemo mugunga gusa azatake cyane ntazadefande