Iraq: Abantu 23 baguye mu myigaragambyo

Guhera kuri wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, muri Iraq hashyizweho ibihe bidasanzwe nyuma y’uko abantu bagera kuri 23 bishwe n’amasasu muri ‘Zone Verte de Bagdad’, mu mvururu zakuruwe n’umuyobozi witwa Moqtada Sadr, yatangaje ko avuye mu bya Politiki burundu.

Guhera kuri wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, muri Iraq hashyizweho ibihe bidasanzwe nyuma y’uko abantu bagera kuri 23 bishwe n’amasasu muri ‘Zone Verte de Bagdad’, mu mvururu zakuruwe n’umuyobozi witwa Moqtada Sadr, yatangaje ko avuye mu bya Politiki burundu.

Muri Iraq hari hari ibibazo bya Politiki byatangiye mu 2021 mu gihe cy’amatora y’Abadepite, ariko noneho kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022 byabaye bibi cyane, ubwo Moqtada Sadr yatangazaga ku buryo butunguranye ko avuye muri Politiki, bituma abamushyigikiye bigabiza imihanda bigaragambya ndetse bagera no mu biro bya Perezida wa Repubulika, ahari hateraniye inama y’Abaminisitiri.

Ubwo abigaragambya bari binjiye muri ibyo biro, nk’uko byatangajwe n’umwe mu mashinzwe umutekano, ngo batangiye kwicara mu ntebe zaho bifotora, abandi biroha muri ‘piscine’ boga, nyuma inzego z’umutekano zibarasa ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatane.

Kubera iyo myigaragambyo, hashyizweho ibihe bidasanzwe aho muri Bagdad guhera saa sita n’igice ku isaha ngengamasaha ya GMT (12h30 GMT) ndetse no guhera saa kumi z’umugoroba mu gihugu cyose. Gusa n’ubwo ibyo byakozwe ngo nta tuze riragaruka muri ‘Zone Verte’.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabari tariki 30 Kanama 2022, byatangajwe ko harashwe amasasu nyayo, agahitana abagera kuri 23 mu bashyigikiye Moqtada Sadr ndetse abandi bagera kuri 350 bagakomereka.

Abahagarariye ubutumwa bwa UN aho muri Iraq bafite icyicaro muri ‘Zone Verte’, bahamagariye abigaragambya guhagarika imyigaragambyo ndetse basaba abahagarariye amashyaka kugarura ituze.

Iraq nk’igihugu gikize kuri Peteroli, ubu ngo cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, nta Minisitiri w’Intebe gifite, nta na Guverinoma nshya, kuko ingabo z’Abashiite zirimo n’iza Moqtada Sadr, zananiwe kumvikana ku buryo bwo gushyiraho abayobozi bashya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza uko ibintu bimeze muri Iraq ubu, ari ibintu bihangayikishije, ndetse Amerika isaba ko hagaruka ituze hakanakorwa ibiganiro biganisha ku mahoro, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, bivuzwe na John Kirby, uhagarariye ibijyanye n’itumanaho mu nama y’umutekano w’igihugu muri Perezidansi ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka