Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Kaminuza ya UGHE mu gutanga impamyabumenyi ku bayisojemo amasomo

Kaminuza yigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, yahaye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), abahasoje amasomo 44, umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Kaminuza ya UGHE mu gutanga impamyabumenyi
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Kaminuza ya UGHE mu gutanga impamyabumenyi

Mu bandi bitabiriye uwo muhango harimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’abayobozi batandukanye ba Kaminuza ya Global Health Equity ndetse n’Umuryango wita ku buzima, Partners In Health.

Aba banyeshuri bagizwe n’abakobwa 26 bagize 60% n’abagabo 18 batututse mu bihugu 11 binyuranye byo hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Prof Agnes Binagwaho, yavuze ko bishimye kuberako bongeye gutanga impamyabumenyi bari hamwe ku nshuro ya mbere kuko Covid-19 mu gihe gishize itatumye bishoboka.

Yagarutse ku gahinda Kaminuza yatewe n’urupfu rwa Dr. Paul Farmer wanayishinze, avuka ko yari umuntu w’intangarugero.

Prof Binagwaho yakomeje abwira abahawe impamyabumenyi kuguma kubana nk’umuryango n’ubwo bafite inshingano z’akazi zitandukanye, yibukije ko gushinga iyi Kaminuza ari igitekerezo cyavuye ku nzozi zo guharanira ko ubuvuzi n’ubuzima bwiza bigera kuri bose no gufashasha abandi badafite amikoro ahagije, ariyo mpamvu Dr Paul Farmer yahisemo kubaka mu gice cy’icyaro aho serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi zikenewe cyane.

Yasabye abanyeshuri basoje amasomo kwirinda kwihererana ibibazo kuko umuryango wa Global Health Equity uzakomeza kubaba hafi, mu buryo bushoboka bwose.

Ati “Ubumenyi mukuye hano muzabubyaze umusaruro. Ntimugatinye kuduhamagara, guhamagarana no guhamagara inshuti.”

Evelyn Bigini uhagarariye abasoje amasomo, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuzeko inama bahawe by’umwihariko mu biganiro bya Paul Farmer, bizababera impamba y’urugendo.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Partners in Health, Ophelia Dahl, yasabye aba banyeshuri guharanira kwiga no kugera ku mpinduka nziza muri sosiyete n’ibihugu baturukamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka