Murarikiwe ikiganiro ‘Ed-Tech’ ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.

Igice cy’ikiganiro cya EdTech cyo kuri uyu wa Mbere 29 Kanama 2022, kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha iya kure mu burezi bw’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda”.

Uburyo bwo gukoresha iyakure cyangwa E-learning, muri kaminuza zo muri Afrika bwagiye bwiyongera uko Internet irushaho kuboneka byoroshye, ndetse n’igiciro cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga kigenda kigabanuka. Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje uruhare rukomeye ikoranabuhanga rishobora kugira mu rwego rw’uburezi mu mashuri makuru.

77% bya kaminuza zo muri Afrika byabaye ngombwa ko ziba zifunze ubwo Covid-19 yatumaga habaho ibihe bya guma murugo. Iki ni ikigero cyo hejuru cyabayeho cyo gufunga amashuri ku isi.

Ugereranyije, 29% by’amashuri ni yo yabashije guhindura akabasha kwimurira amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, iki kigafatwa nka kimwe mu bipimo biri hasi mu karere. Gusa kugeza magingo aya, hari ibimenyetso byerekana ubushake n’inyota mu buryo bwihuse kugira ngo kwigisha hakoreshejwe uburyo bw’iyakure cyangwa se E-learning, bigere ku rwego rwose rw’amashuri.

Gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri makuru hifashishijwe ibikoresho biteye imbere byo kwigishirizaho, bishobora kongera imbaraga zo kurushaho gutuma amashuri makuru yitabirwa, kuko imibare igaragaza ko urubyiruko rungana 8% gusa arirwo rwiga muri kaminuza.

Icyakora kugira ngo izo ntego zibashe kugerwaho birasaba ishoramari ryinshi kugira ngo rikemure bimwe mu bibazo bikigaragara birimo ibikorwa remezo, amahugurwa n’ibikoresho. Birasaba kandi guhindura imitekerereze haba mu banyeshuri kimwe n’abarimu.

Ikiganiro Ed-Tech cyo ku wa mbere kikazasuzumira hamwe ibi bibazo byose, by’umwihariko uburyo ki ubu bwoko bw’ishoramari ryayoborwamo, ni ruhare ki abantu batandukanye bashobora kugira muri iyi gahunda, no kureba ubufatanye bukenewe kugira ngo ibi byose bibashe kugerwaho.

Abatumirwa bazungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko izaganirwaho barimo Eric Ruzindana, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Talent Match, Inc, Dr. Mathias Nduwingoma, Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ishami ryigisha mu buryo bw’iyakure ndetse na Alleluia Mireille Kirezi wo muri Carnegie Mellon University.

Icyo kiganiro kizatambuka ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00), ndetse no ku murongo wa YouTube wa Kigali Today.

Abayobozi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi mu bigo by’amashuri, murararitswe kuzakurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa mbere, aho muzasobanukirwa byinshi ndetse mugatanga n’ibitekerezo ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka