Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage muri Tanzania

Itsinda ry’abaganga 15 bo mu ngabo z’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu cyumweru cyahariwe ubutwererane bw’Ingabo n’abasivili (CIMIC) muri Tanzania, batanga ubuvuzi ku barwayi.

Ni igikorwa cy’iminsi itatu cyatangiye kuva ku ya 29 kugeza ku ya 31 Kanama 2022.

Mu minsi 2 ishize, itsinda ry’abaganga mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bayobowe na Lt Col Vincent Mugisha, umuyobozi ushinzwe ubutwererane bw’ingabo n’abasivili, hamwe n’abaganga bo mu Ngabo za Tanzaniya (TPDF), bafatanyije mu bikorwa byo kuvura abarwayi 625 mu bitaro bya Bagamoyo, biri ku birometero 60, mu majyaruguru ya Dar es Salaam.

Batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku ndwara zirimo iz’uruhu, indwara zo mu nda, amaso, amenyo nndetse no kubaga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya, Maj Gen Charles Karamba yasuye itsinda ry’abaganga rya RDF ryagize uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bihuza ingabo n’abasivili (EAC CIMIC) mu bitaro bya Bagamoyo.

Amaze kuzenguruka amashami atandukanye ari kuvurirwamo abarwayi, yashimye imirimo myiza iri gukorwa n’amatsinda ahuriweho y’Ingabo z’ibihugu byombi ndetse aboneraho gusaba gukomeza kwitwara neza uko bashoboye bakoresheje ibikoresho bihari.

Ubwo yatangizaga ibi bikorwa mu bitaro bya Bagamoyo ku ya 29 Kanama 2022, Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere za Tanzaniya (TPDF), Maj Gen Shabani Mani yashimangiye ko icyumweru cy’ibikorwa bihuza Ingabo n’abasivili (CIMIC) kigamije kuzamura ubufatanye n’umubano mwiza hagati y’Ingabo za EAC n’abaturage.

Ni ku nshuro ya 4 haba ibikorwa by’icyumweru byahariwe ibikorwa bihuza Ingabo n’abasivili (EAC CIMIC) aho bihurije hamwe abaganga mu Ngabo ziturutse mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani yepfo, Tanzaniya na Uganda.

Ibikorwa nk’ibi biheruka byabereye muri Uganda, u Rwanda na Kenya muri 2018, 2019 na 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashaka ku menya igihugu yanga yaguye na hoyashyinguwe

ARIAS yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka