Ihuriro rya gatanu ku bufatanye hagati y’itangazamakuru rya Afurika n’u Bushinwa ryabereye i Beijing

Kuva tariki 25 kugeza ku ya 26 Kanama 2022, Ihuriro rya gatanu ku bufatanye n’itangazamakuru ry’u Bushinwa na Afurika, ryabereye i Beijing mu Bushinwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (Iyakure).

Aho iryo huriro ryabereye
Aho iryo huriro ryabereye

Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya, Iterambere Rishya n’Ubufatanye bushya.” Iri huriro ryateguwe n’ubuyobozi bukuru bwa Radiyo na Televiziyo by’u Bushinwa, Guverinoma y’abaturage ya Beijing hamwe n’umuryango nyafurika w’itangazamakuru.

Intumwa zirenga 240 zaturutse mu nzego zitandukanye za Leta, mu bigo by’itangazamakuru rishinzwe gutunganya amajwi n’amashusho, abadiplomate n’intumwa zabo batututse mu Bushinwa n’abagize Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yita ku Itangazamakuru, igizwe n’ibihugu 42 bitabiriye ihuriro.

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa na Perezida Macky Sall wa Senegal ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union), bohereje ubutumwa bw’ishimwe muri iri huriro, aho baganiriye cyane ku ruhare rwiza rwaryo mu guteza imbere ibiganiro n’ubufatanye hagati y’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’irya Afurika, guteza imbere imyigire hagati y’imico no gushimangira ingamba nyazo z’ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Inama yari yitabiriwe kandi na Yves Iradukunda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, wari watumiwe muri iri huriro, akaba yavuze ko yishimiye kuryitabira.

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, rwungukiye byinshi muri ubu bufatanye bw’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’irya Afurika, harimo ishoramari n’ibikorwa remezo, kugeza televiziyo hose, kubaka ubushobozi, guhanga imirimo n’ibibndi byinshi bigezweho.

Ku bijyanye no guteza imbere itumanaho hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, yagize ati: "U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 2 muri Afurika mu rwego rwo koroshya ishoramari, muri raporo ya Banki y’Isi ishinzwe ubucuruzi muri 2020. Kuba ku mugabane wa Afurika ubukungu bushingiye ku bikorera, mu Rwanda bwatanze isura nziza ku bashaka gushora imari zabo ku mugabane, kubera ko inzitizi zo kwinjira zisa nk’aho zitagihari”.

Ati “Turizera ko tuzabona sosiyete z’Abashinwa zishora imari mu bikorwa remezo, nk’inganda za Televiziyo, imishinga y’ubucuruzi igezweho, kugira ngo hagabanuke igiciro cyo kugeza ibintu muri Afurika kikiri hejuru bihebuje, kandi hakorwe ubushakashatsi ku iterambere kugira ngo haboneke ibisubizo bikwiye ku masoko nyafurika n’ahandi”.

Uyu mwaka hizihijwe isabukuru y’imyaka 10 y’ihuriro ry’ubufatanye bw’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’irya Afurika.

Mu gushimira byimazeyo no gusubiza amaso inyuma ku musaruro w’ibisubizo byiza, ku mpande zombi bagezeho mu myaka icumi ishize, inzego za Leta impande zombi zashyizeho uburyo bunoze bw’itumanaho, kugira ngo bahurize hamwe politiki n’ibitekerezo bya buri wese.

Imiryango n’amashyirahamwe y’itangazamakuru bakoze ubufatanye mu gutangaza amakuru ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye, birimo umushinga wo kugeza Televiziyo za Satelite mu midugudu 10,000 hamwe n’undi wa Integrated Digital Switch-over Project, byihutishije iterambere mu rwego rw’itumanaho muri Afurika, ibintu byagiriye cyane Afurika akamaro kanini.

Ubushinwa bwatanze kandi gahunda zitandukanye z’amahugurwa y’inzobere mu bitangazamakuru byo muri Afurika, busangiza ubumenyi bufatika no gushimangira ihanahana ry’abakozi.

Ubufatanye hagati yimpande zombi buragenda burushaho kwagura amashami ku muvuduko wo hejuru, mu bice bitandukanye.

Ubufatanye mu bitangazamakuru ku mpande zombie, bashyigikiye guteza imbere indangagaciro rusange z’abantu no gushyiraho gahunda y’ibitekerezo by’iterambere mu bufatanye mpuzamahanga.

Itangazamakuru ry’u Bushinwa n’Afurika kandi rizateza imbere guhuza udushya no kurushaho kunoza ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya digitale, n’ubukungu mu ikoranabuhanga hagamijwe gushimangira kungurana ibitekerezo, gusangira amahirwe no kuzamura ubushobozi bw’imiyoborere.

Muri iyi nama yamaze iminsi ibiri gusa, hamuritswemo bimwe mu bikorwa byagezweho muri iyi myaka 10 ishize, y’ubufatanye bw’itangazamakuru ry’u Bushinwa n’irya Afurika (2012-2022).”

Ihuriro ryasohoye itangazo rikubiyemo icyerekezo na gahunda bigamije iterambere ry’itangazamakuru mu gihe kizaza, hashyirwaho n’ingamba 5 zirimo guteza imbere ubufatanye n’itumanaho, gushyigikira iterambere ry’Isi, gutangaza inkuru z’ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika, guteza imbere itangazamakuru ry’ikoranabuhanga no gushimangira ihanahana ry’amakuru mu rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka