Gisagara: Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.

Mu ibazwa rye, ukekwa wari uturanye n’aho uwo mwana yabaga kwa nyirakuru avuga ko yamuhamagaye avuye kuvoma akamujyana mu cyumba cye akamusambanya, ko yabitewe n’uko yabishakaga, abisabira imbabazi.
Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo ni pédophilie. Ariko ndabona amahane mugira kuri aba ari mato ugereranyije no ku bandi babishinjwa.
Ibyo Bintu birakabije ntibikwiye kurangwaho abari nkabongabo n’abandi babonereho ntihazagire byibuze uzamera nkawe. Ariko nyine Uwo mukobwa nahanishwe igihano kimukwiye Kuko yarahemutse Cyane arakabya.
Ibyo Bintu birakabije ntibikwiye kurangwaho abari nkabongabo n’abandi babonereho ntihazagire byibuze uzamera nkawe. Ariko nyine Uwo mukobwa nahanishwe igihano kimukwiye Kuko yarahemutse Cyane arakabya.
Tujyeze mubuhe bikomeye cyane rwose arko se iyo ashaka uwo bangana.Ariko ntahohotere urwo ruhinja ubutabera ni bukore igikwiye byibuze Abe urujyero no kubandi.cyane ko hakunze kumvikana ko igitsina Gabo, aricyo gikunze kumvikana cyane mubikirwa byubugizi bwanabi nkubwo.
Turabemera cane.
Turikumwe cane.
Bamukatire ugihano kimukwiye kuko birakabije
Mbega umwana wumukobwa ugiye kurangiriza ubuzima bwe ku mpungure....