Dutemberane mu bitaro by’imbwa no ku irimbi ryazo

Si kenshi wakwibwira ko hari ibitaro n’amarimbi byagenewe inyamaswa cyane cyane izitaribwa nk’imbwa n’injangwe, ariko mu Rwanda izo serivisi ziratangwa.

Imbwa iri mu bitaro
Imbwa iri mu bitaro

Kigali Today yamenye ko mu Mujyi wa Kigali hari ibitaro birenga bimwe byakira imbwa n’injangwe zarwaye, ndetse ko iyo zigize ibyago zigapfa ba nyirazo baziherekeza bakajya kuzishyingura (kuzimanika) mu irimbi ry’i Bumbogo.

Muganga w’amatungo witwa Dr Jean Bosco Turikumwenayo, yatwakiriye mu bitaro byitwa ’New Vision Veterinary’ biri i Nyarutarama byagenewe amatungo magufi, by’umwihariko imbwa n’injangwe.

Mbere y’uko tuganira na we, Dr Turikumwenayo yabanje kwakira abarwayi babiri bari baje kwipimisha no gufata inkingo zihabwa abana, ariko batari abantu ahubwo ari ibibwana bibiri, kimwe cyitwa Jax ikindi cyitwa Max.

Ivuriro ry'imbwa n'injangwe
Ivuriro ry’imbwa n’injangwe

Izo mbwa zari ziherekejwe na Milindi Shema David hamwe na Cedrick Mupenzi, baje baziteruye mu rwego rwo kwirinda ko zanduza ibitaro cyangwa zitangira kwizerereza.

Shema David avuga ko iwabo batari bazi ko imbwa n’injangwe bifite aho bivurirwa, byaba na ngombwa bikajya mu bitaro kugira ngo bishobore kwitabwaho neza no kurindwa kwakanduza abantu babana n’amatungo mu nzu.

Shema yagize ati "Twabanje gutunga imbwa tutazi ko habaho ibitaro byayo, iza kurwara iraremba tuyigeza hano dutinze irapfa, nyuma tugura izi zindi."

Ati "Abantu bagomba kumenya ko habaho n’ibitaro by’imbwa, kuko niba ubuzima bwabo babukurikirana, umwana akavuka, bakamukingiza, bagakomeza kumukurikirana kugeza ashaje apfuye, n’amatungo ni uko."

Dr Turikumwenayo yamaze gusuzuma Max na Jax hamwe no kuzikingira arazisezerera zirataha, akomeza atwereka ibice bitandukanye bigize ibitaro ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuvura amatungo.

Ni ibitaro nk’ibindi byose kuko hari aho bakirira abarwayi, ibyumba byo gusuzumiramo birimo ibitanda, hamwe n’imiti muganga ahita atanga haba ku barwayi bavurwa bataha cyangwa abahita baguma mu bitaro.

Dr Turikumwenayo yakomeje atwereka ibyumba bipimirwamo indwara (laboratware), ibivurirwamo indembe birimo ibikoresho bifasha kubaga umurwayi, ndetse n’aho abarwayi baruhukira bavuye mu byumba by’ibagiro (Salle d’Op).

Ati "Iyi ni yo salle d’op, itungo mu gihe ririmo kubagwa rihabwa umwuka rikanaterwa ikinya, hari igihe wumva ngo umutima wahagaze, no ku matungo iyo byagenze gutyo iyi mashini irabitubwira, ikinya iyo kitakoze irabyuka, uretse ko iryo kosa ritabaho muri kino cyumba".

Hirya yaho mu cyumba abarwayi baruhukiramo bamaze kubagwa hari ikimeze nk’akabati kagizwe n’imyanya (étagères) minini basasamo ibiringiti bagashyiramo abarwayi, hagafungishwa ibyuma (grillage).

Umurwayi umwe twahasanze yari imbwa y’ingore bari bamaze gukona cyangwa gukuramo nyababyeyi, izindi zari injangwe n’imbwa zavunitse amaguru zikeneye kungwa.

Injangwe iri mu bitaro na yo yitabwaho
Injangwe iri mu bitaro na yo yitabwaho

Muri ibyo bitaro hari aharwarizwa izifite uburwayi butandura nk’imvune n’ibikomere, umwijima n’impyiko, ariko amatungo ashobora gukwirakwiza indwara akaba ashyirwa ukwayo mu cyumba cy’akato.

Dr Turikumwenayo yakomeje agira ati "Ibitaro by’amatungo ni kimwe nk’ibitaro by’abantu. Ufite itungo ariko ntabwo ufite ubushobozi bwo kumenya ngo rirwaye iki! Turi hano ngo dufashe abafite amatungo kugira ubuzima bwiza."

Yongeraho ko ari ngombwa kujyana itungo kwa muganga cyane cyane imbwa n’injangwe zibana n’abantu mu nzu, mu rwego rwo kwirinda ko hari indwara zishobora kubanduza.

Uyu yari yagiye kuvuza imbwa
Uyu yari yagiye kuvuza imbwa

Mu ndwara zifata ayo matungo abantu bashobora kwandura harimo ibisazi by’imbwa, inzoka zo mu nda n’izindi ziterwa na virusi.

Dr Turikumwenayo avuga ko serivisi zo gusuzuma abarwayi muri ibi bitaro bya ’New Vision Veterinary’ zishyurwa Amafaranga y’u Rwanda hagati ya 10,000Frw-20,000Frw, ariko kuvura bikagenda birutana hagendewe ku gikorwa cyakozwe.

Ntabwo ari buri gihe ko imbwa n’injangwe zose zijya kuvuzwa kwa muganga zigaruka zakize, nk’uko n’ubusanzwe bigendekera abantu, harimo izigira ibyago zigapfa.

Kuri New Vision Veterinary uhasanga icyuma gikonjesha (frigo) kigereranywa n’uburuhukiro ku bantu, cyarimo imbwa yari imaze igihe irwaye umwijima, ikaba yari itegereje ba nyirayo baza kuyifata bakajya kuyihamba (babyita kumanika iyo ari imbwa cyangwa injangwe).

Muganga w'imbwa n'izindi nyamaswa aganira n'umunyamakuru wa Kigali Today, Simon Kamuzinzi
Muganga w’imbwa n’izindi nyamaswa aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today, Simon Kamuzinzi

Irimbi ry’imbwa n’injangwe i Bumbogo, imihango yo kuziherekeza

Urupfu rw’imbwa yitwaga Max rwabaye ku itariki 22 Kanama 2022, rwababaje nyirayo witwa Twizerimana Emile ndetse n’abatoza b’imbwa babanye na yo.

Bose barahuye barayiherekeza, bajya kuyihamba mu irimbi ry’i Bumbogo twigeze kuvugaho, mu butaka bwaguzwe n’uwitwa Daniel Bagaragaza usanzwe na we ari umutoza w’imbwa.

Shebuja w’iyo mbwa Max ni umwana wiga mu mashuri abanza i Kigali, avuga ko yajyaga ku ishuri ikamuherekeza akayisiga mu kibuga cy’umupira, akabanza gukurikira amasomo ikamutegereza, ayasoje bagasubirana mu rugo.

Twizerimana yashyinguye Max mu kababaro kenshi agira ati "Urabeho Max, ndababaye ariko nta kuntu nabigenza, ntabwo umuntu yayigarura, nzabwira Papa angurire iyindi."

Irimbi ry'imbwa
Irimbi ry’imbwa

Mu batoza b’imbwa bitabiriye umuhango wo guherekeza Max harimo uwitwa Innocent Twagiramungu, uvuga ko bafite akababaro ko ku mutima n’ubwo bagize ubutwari bwo kuza kuyiherekeza.

Twagiramungu ati "Turi mu kiriyo, Max tuzayibukira ku kuba yumviraga amategeko ntifate ikintu mu rugo itabiherewe uburenganzira, iyo wagiraga uti ’eat’ irarya, imvugo nka ’go out, come, sit,... icyo Cyongereza cyose yari ikizi."

Bagaragaza Daniel waguze ubutaka bwo guhambamo imbwa mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara, avuga ko mu bazana imbwa zabo kuzimanika, hari abagaruka kwibuka no kuvugira amasengesho ku mva zazo.

Ati "Biba bigaragara ko inshuti yacu igiye, habaho igihe cyo kwibuka, aho twayisize nyirayo aragaruka akahavugira amasengesho we aba ayazi ku giti cye, hari Umudage umaze kuza hano inshuro ebyiri kugira amagambo ahavugira."

Abatozaga imbwa Max, nyirayo n’abandi baturage bamaze kuyihamba bajya no gukora umuhango wo gukaraba nk’abantu bavuye ku itabaro.

Umusaza Kanyangira Theoneste utuye i Bumbogo hafi y’irimbi ry’imbwa, ashimira Bagaragaza Daniel wagize igitekerezo cyo kugura ubutaka bwagenewe kuzihambamo, kuko ngo mu bihuru habaga ari umunuko w’izapfiriye ku gasozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva ari byiza gusa sinzi urwego ruzabikurikirana ariko Leta ibikurikirane ubu buvuzi ntibuzazemo akavuyo ngo bibe byakwangiza service nziza nk’izi.

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 29-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka