Iburengerazuba: Abazahagararira Intara muri ArtRwanda-Ubuhanzi bamenyekanye

Ijonjora ry’abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi ryarangiye 46 aribo bemerewe.

ArtRwanda-Ubuhanzi mu Ntara y’Iburengerazuba yari yitabiriwe n’abanyempano 131 mu 150 bari biyandikishije, ariko nyuma yo gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka hemejwe ko abatsinze bazahagararira Intara y’Iburengerazuba ku rwego rw’Igihugu ari 46.

Mu batambutse bazahatana ku rwego rw’Igihugu harimo 31 b’igitsina gabo mu gihe 15 ari igitsina gore, naho akarere gafite umubare munini w’abatsinze ni Rubavu gafite 16, naho mu Karere ka Nyamasheke hatsinze 7, Rusizi hatsinze 7, Nyabihu 7, Ngororero 4, bane muri Karongi n’umwe mu Karere ka Rutsiro.

Abanyempano bahatanye batsinze mu bice bitandukanye harimo umuziki 14, imivugo 12, ubugeni 9, kwiyereka 6, film 3 naho kumurika imideri ni 2.

Ibikorwa byo gushaka abazahagararira Intara mu marushanwa ya ArtRwanda-ubuhanzi ku rwego rw’Igihugu yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba akomereza mu Ntara y’Iburengerazuba, ibikorwa bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, amarushanwa akazasorezwa mu mujyi wa Kigali.

Murenzi Joel, umuhuzabikorwa mu kongerera ubushobozi urubyiruko mu muryango wa Imbuto Foundation, yabwiye Kigali Today ko amarushanwa yibanda ku bashoboye kandi ababonye Yego enye bemerewe kujya ku kindi kiciro.

Agira ati "Nta mubare runaka dufata, abashoboye bose babonye yego enye baratambuka, kandi Intara y’Iburengerazuba ifite abanyempano."

Murenzi yemeza ko amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi agirira akamaro abayitabira, harimo kubafasha kubona ubumenyi butuma bagira ubunyamwuga mu byo bakora, ariko bibongerera ubushobozi mu mafaranga, uyu muyobozi akaba abihera ko abatsinze ku rwego rw’igihugu bahabwa amahugurwa y’umwaka bongererwa ubumenyi, guhabwa umwanya wo kumenyekanisha no gucuruza ibyo bakora ndetse bagashinga n’ibigo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka