Ruhango: RSSB yoroje imiryango 23 y’abarokotse Jenoside batishoboye

Urwego rw’ Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rworoje imiryango 23 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye yo mu Karere ka Ruhango, mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ashyikiriza inka umwe mu batishoboye barokotse Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ashyikiriza inka umwe mu batishoboye barokotse Jenoside

Iyo miryango ituye mu mirenge itandukanye yo muri ako karere, igaragaza ko yahuraga n’ibibazo byinshi bibangamiye imibereho yabo, birimo guhendwa n’ikiguzi cy’amata, imirima irumba kubera kutabona ifumbire ihagije, n’ubukene bw’amafaranga.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko umuryango uhawe inka uba ubonye intangiriro nziza yo kwiteza imbere.

Avuga ko hari aho bubatse inzu z’abatishoboye, no gutanga inka aho bakoranye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ngo bashake imiryango bagezaho inka kugira ngo yiteze imbere.

Rugemanshuro atanga umuti n'umunyu w'inka
Rugemanshuro atanga umuti n’umunyu w’inka

Agira ati “Twabasaba ko abahawe inka bazifata neza, kuko uhawe inka aba ahawe iterambere, kubona amata n’ifumbire bakagira ubuzima bwiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko umuhigo wa gahunda ya Girinka Munyarwanda, ujyana no gufatanya n’abandi bantu guha inka abazikeneye by’umwihariko ku barokotse Jenoside batishoboye kuko bakeneye inyunganizi ikomeye.

Agira ati “Turizera ko muri rusange iyo miryango 23 ishobora guhita itera imbere kuko ibonye amata yo kunywa, ifumbire n’amafaranga kuko inka uyihawe aba azagera aho akitura ikanateza imbere mugenzi we, cyane ko dutanga inka zihaka ku buryo zidatinda gutanga umusaruro”.

Avuga ko muri rusange Akarere ka Ruhango gasanzwe gafite inka zisaga ibihumbi 65 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, izo zikaba zije ziyongera ku zindi kandi zizarushaho gutanga umusaruro.

Habarurema ashyikiriza umukecuru wahawe inka umunyu w'iyo nka wo kurigata n'umuti
Habarurema ashyikiriza umukecuru wahawe inka umunyu w’iyo nka wo kurigata n’umuti

Bamwe mu bahawe inka barimo Mukandori Stephanie wo mu Murenge wa Ntongwe, wari uherutse gupfusha inka enye zizize kurya imyumbati.

Agira ati “Nyuma ya Jenoside nari ntunze inka ariko ziza gupfa, numva nguye muri koma, none ubu mfite ibyishimo cyane kuko bakimara kumpa iyi nka mu cyumweru gishize yahise ibyara, ubu mpise ngira ebyiri kandi nari nasigariye aho, nzayorora neza kuko ni ibintu nsanzwe menyereye, nzanywa amata nongere mererwe neza”.

Undi mubyeyi witwa Mukarugambwa Immaculée avuga ko we afite ubumuga bw’ingingo yasigiwe na Jenoside, akaba ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubagezaho inka zihaka kuko zitanga icyizere cyo gutanga umusaruro mwiza.

Agira ati, “Nibwo ngiye kongera korora kuko izindi nari narazibuze. Ni ukuri ndashimira Perezida wa Repubulika, kuba ampaye inka ni inyongera y’ibyo yankoreye, Imana izamudukomereze”.

Nzamwita André wo mu Murenge wa Kinazi avuga ko inka yari atunze yari amaze kuyigurisha n’iyayo, kugira ngo abone uko yishyurira abana amashuri akaba yari yarazimije igicaniro ubu kikaba cyongeye kwaka.

Zimwe mu nka bahawe
Zimwe mu nka bahawe

Agira ati, “Inka nahawe iraye iri bupfukame ngo ibyare, umutavu uronkera mu nda, ndashimira RSSB na Perezida Kagame kuba bafatanyije kwesa umuhigo wo guteza imbere Abanyarwanda. Inka nari ntunze nari nayigurishije ngo nishyurire abana amashuri, none mbonye indi nka nongeye gucana igicaniro cyazo cyari cyanzimanye”.

Mu bindi biherekeza inka bahawe harimo umunyu wo kurigata, n’umuti wo kuyoza buri mezi atatu, kandi ngo izo nka zizashyirwa no mu bwishingizi kugira ngo zitazahura n’ibibazo zigahombera abazihawe.

Abahawe inka n'abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Abahawe inka n’abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka