Abahanzi bazasusurutsa abazitabira ‘Kwita Izina Gala Dinner 2022’ bamenyekanye
Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 ni bwo hazaba umuhango ukomeye wo Kwita Izina abana b’ingangi 20, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko Covid-19 yaduka igatuma abantu badahurira hamwe ari benshi.
Nyuma ni bwo hazaba igitaramo kimenyerewe kizwi nka Kwita Izina Gala Dinner, abahanzi bazasusurutsa abazacyitabira bakaba bamenyekanye, barimo na Youssou N’Dour, ndetse uyu mwaka kizabera ku Intare Arena.
Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 4 Nzeri 2022, cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), abahanzi bazakiririmbamo akaba ari Massamba Intore, Mike Kayihura na Ruti Joel.
Uretse abahanzi bo mu Rwanda, icyo gitaramo kizanitabirwa na Youssou N’Dour, umuririmbyi wo mu guhugu cya Sénégal akaba n’umunyapolitiki kuko kuva muri Mata 2012 kugeza Nzeri 2013, yari Minisitiri w’Ubukerarugendo mu gihugu cye. Ni umwe mu banyabigwi bakomeye mu ruhando rwa muzika bo ku Mugabane wa Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|