Monique Séka yanyuze abitabiriye Kigali Jazz Junction
Monique Séka wari utegerejwe na benshi yanyuze abitabiriye Kigali Jazz Junction, abicishije mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo hambere n’ubu zikaba zigikunzwe n’abakaru ndetse n’abakiri bato kubera uko zibyinitse.

Mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi twavuga nka Missounwa, Okaman, 900kg d’Amour, Yélélé, méfiez-vous, Baye n’izindi nyinshi.
Monique Séka yatunguye abari bitabiriye igitaramo cye, maze aririmba no mu Kinyarwanda ari nako anyuzamo akabyina bya Kinyarwanda.
Itsinda ryacurangaga, Shauku Band, ubwo bari bagiye kugera ku musozo bafashe umunota wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan, baririmba indirimbo ye ‘Oya’ bayisozanya na Lion Manzi wabunganiye bagira bati “Ruhukira mu mahoro Dushime Burabyo Yvan Buravan”.

Mike Kayihura ageze ku rubyiniro mu ndirimbo zitandukanye, na we yaririmbye indirimbo yatuye Yvan Buravan.
Monique Séka ni umuhanzi ukomoka muri Côte d’Ivoire, yavutse ku ya 22 Ugushyingo 1965 akaba yaratangiye umuziki akiri muto. Yahawe akazina k’akabyiniriro ka ‘La reine de la musique Afro-zouk’, akaba azwi cyane ku ijwi rye ridasanzwe kandi ryihariye.
Monique Séka wihebeye injyana ya Zouk, akomoka mu muryango w’abahanzi, kuko na we akomora ubuhanzi kuri se, Okoi Séka, wigeze kwamamara mu muziki mu myaka ya 1970.

Mu bitaramo birimo kuba muri iyi minsi mu Rwanda, abahanzi bakomeje guha icyubahiro Burabyo Buravan witabye imana mu minsi ishize, azize indwara ya kanseri y’impindura.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|