
Umukino wa mbere uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS tariki 31 Kanama 2022 saa kumi n’ebyiri (18:00) kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uyu ukaba uri no mu rwego rwo gufasha iyi kipe yo mu Karere ka Huye kubona amafaranga yo kwishyura ideni ibereyemo umutoza wayireze muri FIFA, rirenga miliyoni 47Frw.
Umukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, ukazahuza Rayon Sports na URA FC yo muri Uganda nawo uzabera kuri Stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18:00), uyu ukaba ari umukino mpuzamahanga ugiye kuba nyuma y’utarabaye wagomba guhuza Rayon Sports na Police Kenya, kubera ibihano bya FIFA igihugu cya Kenya kirimo bitacyemerera gukina imikino mpuzamahanga.

Umukino wa gatatu mpuzamahanga wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Singida Big Stars yo muri Tanzania ikinamo Umunyarwanda Kagere Meddie. Uyu mukino uzaba tariki 4 Nzeri 2022 kuri Stade ya Kigali unasoza iyi mikino ya gicuti mbere y’uko shampiyona isubukurwa tariki 6 Nzeri 2022.
Rayon Sports ikomeje gukarishya imyiteguro, ku munsi wa mbere wa shampiyona bigoranye yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 mu gihe umunsi wa kabiri wa shampiyo tariki 8 Nzeri 2022 izakirwa na Police FC kuri Stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri (18:00).

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bravo kuri Comite ya Rayon Sport kuko biratuma abakinnyi baguma muri mood yo gukina.
Gusa dukumbuye ka ka message kajyaga katubwira amafaranga yinjiye kuri match twabaga twakiriye.
Bravo kuri Comite ya Rayon Sport kuko biratuma abakinnyi baguma muri mood yo gukina.
Gusa dukumbuye ka ka message kajyaga katubwira amafaranga yinjiye kuri match twabaga twakiriye.