Dosiye ya Edouard Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Ni dosiye yari imaze iminsi ikorwaho iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’, kuko urwo rwego rwatangiye kuyikoraho guhera muri Gicurasi 2022, ubwo Bamporiki Edouard yahagarikwaga mu kazi, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke.

Edouard Bamporiki
Edouard Bamporiki

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Bamporiki akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Yagize ati “Guhera tariki ya 5 Gicurasi, Bamporiki Edouard yakorwagaho iperereza ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke. Ubu dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.

Ku mugoroba wo ku itariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116. None ku wa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Edouard Bamporiki akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, gusa iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba ryari rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Nyuma y’uko bitangjwe ko yahagaritswe, Bamporiki yanditse ubutumwa kuri Twitter, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke. Yagize ati "Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu y’igifungo ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Azaburane,natsinda ahabwe uburenganzira bwe,ariko icyaha nikimuhama nyine,yihangane arye uburoko nk’abandi bose.Ariko niba hari ibishobora kugaruzwa nabyo bizagaruzwe.[Nka kumwe wa "mukozi w’lmana"(?)yabivugaga!!!!]

kwiha yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Azaburane,natsinda ahabwe uburenganzira bwe,ariko icyaha nikimuhama nyine,yihangane arye uburoko nk’abandi bose.Ariko niba hari ibishobora kugaruzwa nabyo bizagaruzwe.[Nka kumwe wa "mukozi w’lmana"(?)yabivugaga!!!!]

kwiha yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka