Senegal: Bizihije Umuganura, basabwa kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Gihugu cya Senegal, tariki 27 Kanama 2022 bizihije umunsi mukuru w’Umuganura. Uyu munsi mukuru w’Umuganura ubusanzwe wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama mu Gihugu hose no mu mahanga.

Kwizihiza uyu munsi muri Senegal byaranzwe n’ibiganiro bisobanura umuganura, imivugo, indirimbo nyarwanda ndetse n’igikorwa cyo kuganuza abandi byose bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, Isôoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Dr Jovith NDAHINYUKA, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal yagarutse cyane ku kamaro k’umuganura mu mateka y’Abanyarwanda; ko kuwizihiza bishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda. Izo ndangagaciro zifasha kurema Umunyarwanda nyawe, abakurambere bitaga ‘Umunyarwanda w’umutima.

Yanasobanuye ko kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa nk’uko byakorwaga mu gihe cyo hambere; bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda. Bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira no kwibohora nyako, hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bagenda bahura na byo.

Yerekanye ko n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bafite inshingano yo gusigasira umuco n’umurage w’abakurambere, bityo Abanyarwanda baba muri Senegal na bo iyo ntego bakaba barayigize iyabo, bakaba barifuje guhura kugira ngo basabane, bishimire ibyo Igihugu cyabo cyagezeho na bo bakomeza kugiramo uruhare, by’umwihariko indangagaciro yo gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubitoza abakiri bato.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda kandi yanatangije gahunda izamara ukwezi yo kwegeranya inkunga yo gufasha bamwe mu Banyarwanda bafite ikibazo cyo kwiyishyurira ubwishingizi bwo kwivuza. Yasabye ko nk’uko basanzwe bitabira gahunda zinyuranye ko bose bazashyira hamwe ubushobozi bagafatanya kwesa uwo muhigo. Yaboneyeho no kubashimira uko bitanze mu gutanga inkunga mu gikorwa cyiswe “Cana Challenge” ahatanzwe inkunga yo kubonera Abanyarwanda amashanyarazi. Yagaragaje ko ibyo bishimangira za ndangagaciro ziranga Abanyarwanda zo gukunda Igihugu, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugira ubupfura bishimangira kandi insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Umuganura ni Isôoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”.

Umwaka ushize nabwo hizihizwa umuganura, Abanyarwanda batuye muri Senegal begeranyije inkunga igera kuri miliyoni eshatu z’Amanyarwanda yafashije kuremera abana bafite ubumuga barererwa mu kigo kiri Oukam muri Dakar. Bamwe mu rubyiruko ruba muri Senegal babinyujije mu muvugo bavuze ibigwi by’u Rwanda, bakangurira abato n’abakuru gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda no kurukundisha abandi, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurinda Igihugu abashaka gusenya ubumwe bwabo, bashishikariza urubyiruko by’umwihariko gukunda umurimo, guharanira kwigira nk’umusingi w’iterambere n’ishema ry’igihugu mu ruhando rw’amahanga.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, uhagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Gambia, Guineya Bissau, Mali na Cabo Verde, yagaragaje ko umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda. Yagaragaje ko umuganura ari imwe mu nkingi zo gusigasira umuco ukaba ufite uruhare ntagereranywa mu kubaka ubumwe bushingiye ku bunyarwanda, kugira ubupfura, gukunda igihugu n’umurimo. Yagaragaje ko kwizihiza Umuganura, ari umwanya wo guhura no kwishimira ibyagezweho n’Igihugu cyabo mu byiciro bitandukanye. Izo ndangagaciro ziri mu muco nyarwanda, zafashije Abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha ibindi byose nyuma ya politiki mbi y’amacakubiri n’ivangura yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.

Aha yerekanye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo byabafashije kwikemurira ibibazo by’inzitane bahuye na byo, bavoma ibisubizo mu ndangagaciro ziri mu muco wabo. Ibyo byafashije kwikemurira ibibazo by’ubutabera, kunga Abanyarwanda no gushimangira imiyoborere myiza nka Gacaca, Umushyikirano, Itorero, Umwiherero; guteza imbere imibereho myiza nka Girinka n’Ubudehe; kuzamura ubukungu nk’imihigo n’umuganda n’izindi gahunda zitandukanye zishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Yaboneyeho no kongera gushimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame watumye byose bigerwaho.

Ambasaderi Karabaranga yashimye igikorwa Abanyarwanda baba muri Senegal bagize cyo kuganuza abandi Banyarwanda babarihira ubwisungane mu kwivuza. Yagize ati: “Uko guhura no gusabana, gusangira no kuganuza abandi ni gihamya ko Abanyarwanda bose bashyize hamwe, bagasenyera umugozi umwe, twagera kuri byinshi mu gihe cya vuba”.

Yagaragaje ko Umuganura ushingiye ku musaruro w’umurimo unoze mu nzego zose ari wo musingi wo kwigira n’iterambere rirambye kandi bigera ku Banyarwanda bose. Yasabye Abanyarwanda kuzirikana no gusigasira indangagaciro zo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, gukora umurimo uteza imbere Igihugu cyabo batizigama. Ibyo bikorwa byose n’ibindi bahuriramo byubaka ubumwe bikanateza imbere Igihugu ndetse n’abo babana mu mahanga bakamenya uwo muco mwiza w’Abanyarwanda. Yasabye Abanyarwanda baba muri Senegal ko uwo muco mwiza n’uwo muhigo bazabikomeraho.

Muri uwo muhango kandi umuhanzi w’Umunyasenagal akaba n’inshuti y’u Rwanda, Matar Ndur, uzwi ku izina rya Madou Coumba yagejeje ku bitabiriye Umuganura indirimbo yahimbiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku byiza yagejeje ku Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka